skol
fortebet

Abantu 8 bapfiriye mu masengesho ahakunze kwitwa mu butayu

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Hagiye humvikana inkuru zivuga ku bantu b’abakiristu bakunze kujya gusengera ahantu hitaruye, ahantu hakunze kwitwa mu butayu. Usanga abo bakristu bajya gusengera mu buvumo, amasumo, amashyamba, ibitare, ku misozi ihanamye, ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bamwe mu bakirisitu bajya gusengera muri ubwo butayu bavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere, imyumvire hakaba n’abavuga ko bagendera mu kigare.
Ni mu gihe (...)

Ni mu gihe nyamara inzego z’ubuyobozi zitahwemye gukangurira abo bakirisitu ko ntaho Imana itakumvira amasengesho yabo. Bagahabwa inama yo kujya bajya gusengera ahantu hizewe,hari umutekano k’uburyo hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gihugu hari uduce twagaragayemo ibibazo byaturutse kuri aya masengesho akorerwa aho bakunze kwita mu butayu

Tariki 11 Ukwakira 2017, mu karere ka Gicumbi mu ishyamba n’isumo ry’umugezi wa Mwange biri mu mudugudu wa Murama, mu murenge wa Kageyo umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko yarimo asengera kuri iryo sumo yatembanywe n’amazi bimuviramo urupfu. Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Na none muri uko kwezi k’Ukwakira, mu karere ka Burera ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo, abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 barohamye muri iki Kiyaga bibaviramo urupfu ubwo barimo basengera ku nkombe zacyo.

Mu karere ka Ruhango ku musozi wa Kanyarira n’isumo ry’umugezi wa Migurano, abantu batanu bamaze gupfira kuri uyu musozi bari mu masengesho kuva mu 2016 nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nsanzabandi Pascal.

Abayobozi ku nzego z’ibanze ahaherereye ahantu hakunze gusengerwa ariko hashobora guteza ibibazo ku buzima bw’abakirisito, ntibahwema kubabuza gukomeza kuhasengera. Bakomeje kwegera abayobozi b’amadini n’amatorero bafatanya kwigisha abakirisito kureka gukomeza gusengera ahantu habatwara ubuzima.

Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi Gaturika wa Diyoseze ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abasenyeri Gaturika mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Polisi,avuga ko hari ahantu hatunganyijwe mu rwego rwa Kiriziya kandi hafite umutekano hemewe n’ubuyobozi bwa leta muri aho twavuga i Save n’i Mugombwa (ahitwa mu Manga).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa