skol
fortebet

Abantu 88 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abandi 41 bayikize

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Ukuboza 2020,abantu 88 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3,329 byafashwe, mu gihe abandi 41 bayikize mu masaha 24 yashize.

Sponsored Ad

Abanduye basanzwe I Kigali: 31 (Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato), Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 671,223, byasanzwemo 6,747 banduye.

Abantu 5,996 bamaze gukira covid-19 ndetse barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 695 bakiri kwitabwaho.Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni 56

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Guhera ku wa 15 Ukuboza 2020, abagenzi bava mu mahanga binjira mu Rwanda bazajya bapimirwa COVID-19 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ubu buryo ni bushya kuko mu busanzwe umugenzi winjiraga mu Rwanda, yahitaga ajyanwa muri imwe muri hoteli zateguwe, akaba ariho abaganga bamufatira ibipimo, ibisubizo byaza byemeza ko nta COVID-19 akabona kwemererwa gukomeza urugendo.

Muri ubu buryo bushya abagenzi bazajya bafatirwa ibizamini ku kibuga cy’indege ubundi bajye muri izi hoteli mu gihe bategereje ibisubizo.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Niyingabira Julien, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bushya bworohereza abagenzi ndetse bukagabanya n’ibyasabwaga kugira ngo bapimwe.

Yakomeje ati "Ubu nibwo buryo bworoshya akazi cyangwa se butuma intego y’akazi igerwaho mu buryo bwihuse, kuko icyo gihe umuntu wese unyuze ku kibuga cy’indege uhita umupima bitandukanye no kuba washyira abakozi benshi mu mahoteli. Ni nabwo buryo bworohereza abagenzi kuko asohoka mu kibuga cy’indege aziko yarangije gupimwa ubundi agategereza ibisubizo.’’

Iyi gahunda nshya ntireba abahaguruka mu Rwanda bajya mu bindi bihugu bitandukanye ahubwo bo bazakomeza gahunda yo kwipimisha yari isanzwe ihari, ndetse bakaba bashishikarizwa kwipimisha mbere y’amasaha 48.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa