skol
fortebet

Abantu 93 bakiriye rimwe Covid-19 mu Rwanda abandi 43 barayandura

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 43 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, mu bipimo 4,763 byafashwe mu masaha 24 ashize, hatangazwa n’abantu 93 bakize neza.

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 4,063, barimo abamaze gukira bagera ku 2,013 na 2,034 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 16 mu Rwanda.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Nyuma y’igihe gito u Rwanda rutangije gahunda yo kwita ku barwayi ba Covid-19 batavuye mu rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu barwayi 203 bakurikiranwaga muri ubu buryo 46 muri bo bamaze gukira.

Muri uku kwezi kwa Kanama nibwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko zatangiye kwita ku barwayi ba Covid-19 bari mungo zabo, aho ukurikiranwa muri ubu buryo agomba kuba atarembye, atari mu zabukuru, ntazindi ndwara zamubayeho karande asanganwe kandi akaba yemera gukurikiza amabwiriza arimo kutava mu rugo n’ibindi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimama, yabwiye Televiziyo Rwanda ko iyi gahunda iri kugenda neza ndetse ko bamwe mu barwayi batangiye gukira.

Yagize ati “Muri iki cyiciro twarangije twavuye abarwayi 203 tubakurikiranira mu ngo muri abo 46 bamaze gukira.”

Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko basanze iyi gahunda ari igisubizo ku barwayi ubwabo, imiryango yabo ndetse n’inzego z’ubuzima zitorohewe n’ubwiyongere bwa barwayi harimo n’abarwayi b’indembe.

Ati “Ukwezi kwarashize dusanga ibintu rero bimeze neza ari abakurikiranwa barabyishimira ari n’abaganga barabyishimira, ari n’abarwayi barembye bibagiraho ingaruka nziza kuko buriya umurwayi umwe urembye aba akeneye abaganga icumi, fata tugize nk’abarwayi ijana umubare w’abaganga bakenerwa kugira ngo babiteho.”

Umuyobozi wa RBC yakomeje avuga ko umwanya abaganga bamaraga bita ku barwayi batarembye cyane ko ubu bawukoresha mu kwita ku barembye babifashijwe n’iyi gahunda.

Iki gikorwa cyo gukurikiranira abarwayi ba Covid-19 mu ngo zabo cyatangiriye mu karere ka Rusizi kihariye 30% by’abanduye iki cyorezo mu Rwanda.

Kuvurirwa mu ngo ntibikwiye gutera impungenge

Dr Sabin Nsanzima avuga ko abantu badakwiye guterwa ubwoba n’uko hari abarwayi ba Covid-19 bari kuvurirwa mu rugo, ko ahubwo bakwiye kuba baterwa ubwoba n’abantu bari hanze bidegembya kandi baranduye.

Yagize ati “Abo bantu bavurirwa mu ngo ntibadutere ikibazo kuko bo baranazwi twabahaye amabwiriza, twabahaye gahunda, tuzi aho batuye twarabapimye...aba rero ni cyo cyiciro kitazateza ibibazo, kitazakwirakwiza uburwayi.”

Yakomeje agira ati “Icyiciro kinteye impungenge ni cya cyiciro cy’abantu barwaye ariko batazi ko barwaye uyu munsi tuvugana bari kukibungana mu muhanda, mu isoko.”

Ku ruhande rw’abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu gukurikiranira aba barwayi ba Covid-19 mu rugo, bavuga ko bahuguwe bihagije ku buryo nta mpungenge bibateye.

Umwe muri aba bajyanama b’ubuzima ukorera mu Karere ka Rusizi yagize ati “Batubwira ko igihe twaba tumufite twareba ko ahantu ari adashobora guhura n’abandi ngo abe yabanduza, akaba ashobora kwirinda n’abandi bakirinda kuba bamwegera kugira ngo ataba yabanduza tukamubwira uburyo akwiriye kubyitwaramo, kuba afite umuti usukura intoki, uburyo akwiriye kwambara agapfukamunwa kugira ngo amatembabuzi yo mu ntoki ze atakwanduza abandi, uburyo agomba gukaraba intoki inshuro nyinshi ku munsi no kuba ari ahantu ha wenyine .”

Inzego z’ubuzima zivuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze bizeye neza ko iyi gahunda nta kibazo izateza cyane ko igerageza ryakozwe mu gihe cy’ukwezi ryagaragaje ko bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa