skol
fortebet

Abanyamadini baravuga ko bahisemo kujya batanga amaraso nk’ituro ku Mana

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu banyamadini baravuga ko bahisemo kujya batanga amaraso nk’ituro ku Mana kuko ayo maraso aba azarokora ubuzima bw’abantu batari bacye. Ni mu gihe bamwe mu baforomo bashinzwe igikorwa cyo gufata amaraso kubayatanga bavuga ko imyumvire y’abaturage ku gikorwa cyo gutanga amaraso ikiri hasi.
Igikorwa cyo gutanga amaraso mu itorero Divine Love cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 600. Ni igikorwa bavuga ko bishimiye kuko baba bazi neza ko amaraso batanze azakiza ubuzima bwa bagenzi babo. (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu banyamadini baravuga ko bahisemo kujya batanga amaraso nk’ituro ku Mana kuko ayo maraso aba azarokora ubuzima bw’abantu batari bacye. Ni mu gihe bamwe mu baforomo bashinzwe igikorwa cyo gufata amaraso kubayatanga bavuga ko imyumvire y’abaturage ku gikorwa cyo gutanga amaraso ikiri hasi.

Igikorwa cyo gutanga amaraso mu itorero Divine Love cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 600. Ni igikorwa bavuga ko bishimiye kuko baba bazi neza ko amaraso batanze azakiza ubuzima bwa bagenzi babo.

Umukozi mu kigo gishinzwe gutanga amaraso avuga ko abaturage y’abaturage mu gutanga amaraso ikiri hasi gusa ngo iyo myimvire irimo kugenda ihinduka amadini abigizemo uruhare.

Namahoro Yvette, umukozi mu kigo gishinzwe amaraso yagize ati, "Abenshi ntabwo bazi ko gutanga amaraso ari igikorwa cyiza cyane kuko amaraso nta wundi muti uyasimbura, abanyarwanda rero ntabwo baramenya icyo kintu ngo bumve ko umuntu wese ashobora gukenera ayo maraso kandi ayakeneye nta muti nta rukingo amaraso asimburwa n’ayandi iyo utakaje amaraso ugomba guhabwa andi iyo uyakeneye ni ukuvuga mu ku rwego bigezeho abenshi baragenda babimenya bitewe n’ubukungurambaga amadini aradufasha, mu muganda batanga amatangazo mbese biragenda bitera imbere."

Umuntu wese ufite ibiro bigeze kuri 50 afite imyaka guhera kuri 18 kuzamura aba ashobora gutanga amaraso mu gihe nta ndwara afite mu mubiri we.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa