skol
fortebet

Abanyarwanda ba mbere bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Abanyarwanda 67 bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.Biteganyijwe ko abandi 13 baza kuhagera mu masaha ari imbere.

Sponsored Ad

Iki cyiciro cya mbere kirekuwe nyuma yaho Uganda ivuze ko igiye kurekura 130 mu nama yahuje intumwa za Uganda n’u Rwanda mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza yabaye kuwa Kane tariki ya 04 Kamena 2020.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi minsi abandi Banyarwanda 50 bazagera mu Rwanda, aho bazinjirira ku mupaka wa Cyanika.

Abamaze kugera mu Rwanda biganjemo abasore n’abagabo.Bagejejwe mu Rwanda ahagana saa 17h10, babanza gukaraba intoki ubundi berekezwa ku biro by’Abinjira n’Abasohoka bya Uganda.

Mu kwirinda Coronavirus kandi buri wese yambaye agapfukamunwa ndetse bahagaze bahanye intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Kuwa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,nibwo habaye ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda, harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, ku butumire bwa Guverinoma ya Uganda,byarangiye iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda cyemeye kurekura Abanyarwanda 130 cyafubze binyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko Uganda yakomeje kugaragara ubushake bwo gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, kandi ubu bushake bugihari.

Yakomeje ati "Perezida wa Uganda yahaye imbabazi Abanyarwanda 130 bari bafungiwe ibyaha bitandukanye. Abo bafungwa ubu barimo kunyuzwa mu nzira ziteganywa, ku buryo ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda ku mipaka wa Cyanika na Mirama. Ndasaba abayobozi b’u Rwanda bireba kuzabakira.

Uretse abo bafungwa bababariwe, Abanyarwanda 310 bakurikiranweho ibyaha bikomeye bo barakomeza gufungwa, amakuru ajyanye nabo azashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.”

Iyi nama iheruka,yabaye ikurikira iy’abakuru b’ibihugu yabaye ku wa 21 Gashyantare 2020, i Gatuna, ari nayo yahaye Uganda ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe ibangamiye Guverinoma yarwo, igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho. Ni igihe cyongerewe kubera Coronavirus.

Ibyakozwe nibimara kugezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuva ibi biganiro byatangira, u Rwanda rwakomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerthe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ari ubuyobozi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa Leta Self-Worth Initiative.

Minisitiri Sam Kutesa yavuze ko nyuma y’inama y’i Gatuna, Uganda yakoze iperereza ku birego byose by’u Rwanda ndetse irabisubiza.

Yakomeje ati ”Ibisubizo byacu byasangijwe n’abahuza. Kimwe muri ibi harimo kwambura uburenganzira Self-Worth Initiative, ikigo u Rwanda rwise umuryango utari uwa leta ushinjwa uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo. Ibyo byakozwe ku wa 12 Werurwe 2020 ndetse bitangazwa ku mugaragaro mu igazeti yo ku wa 16 Werurwe 2020. Ku munsi ukurikira, ku wa 17 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda rwarabimenyeshejwe.”

Ibyo byakurikiye guhagarika pasiporo yari yarahawe Charlotte Mukankusi wo muri RNC.

Minisitiri Biruta we yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, hakiri ibitarakorwa.

Yakomeje ati “Haracyari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Uganda bigambiriye guhungabanya u Rwanda. Urugero abagize Self-Worth Initiative baracyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda.”

“Ibyo bitandukanye n’ibyo Guverinoma ya Uganda yaherukaga kwiyemeza byo gusenya ibikorwa by’uyu muryango w’abanyabyaha. Hakomeje ubukangurambaga mu bice bitandukanye bya Uganda bishakira ubufasha RNC n’indi mitwe ifashwa n’inzego z’umutekano za Uganda.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba hari intambwe yatewe ari byiza, ariko hari n’ibindi bikeneye gukorwa.

Yakomeje ati “Hari ibyo twasanze bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bikemuke, itangazamakuru riharabika, ribeshya, ifatwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ntabwo ryahagaze burundu, nubwo barekura abo ngabo, nta cyumweru gishize Umunyarwanda ahohotewe muri kiriya gihugu.

Twasanze rero hari byinshi bigikeneye gukorwa, twumvikana ko nubwo hari ibyo byakozwe tunashima, ariko n’ibindi byose bigomba gukomeza bigakorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, tubane nk’abaturanyi beza, duhahirane, n’ibindi. Twasanze ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke, hagomba ubushake bwa politiki. Ubushake bwa politiki budahari n’icyakorwa cyose ntabwo cyaramba. “

Hemeranyijwe ko impande zombi zikomeza kuganira, ku buryo ibibazo bihari byose bizabonerwa igisubizo.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa