Kigali

Abanyarwanda basabwe guhagarika kuramukanya bahana ibiganza mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2020 Yasuwe: 680

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Werurwe 2020 rirasaba abanyarwanda kuba maso kugira ngo birinde indwara ya Coronavirus aho basabwe guhagarika kuramukanya bahana ibiganza mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo



Minisitiri w’intebe yavuze ko nubwo Coronavirusi itaragera mu Rwanda, abanyarwanda bakwiriye kutirara ahubwo bagakurikiza inama bahabwa n’inzego zitandukanye zishinzwe ubuzima kugira ngo iki cyorezo kitazabacamo igikuba.

Muri iri tangazo,Abanyarwanda basabwe guhagarika gusuhuzanya bahana ibiganza,kwirinda kujya mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo,gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune,Kwirinda kwegera abandi igihe warwaye ibicurane,inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi,kwirinda kwitsamura cyangwa gukorora igihe uri mu bandi.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga ibihumbi 3000 ku isi yose mu gihe abamaze kucyandura bari hafi kugera ku bihumbi 100 ariyo mpamvu ibihugu byinshi byakangutse.



Umubare w’abamaze gutangazwa ko banduye coronavirus ku mugabane w’Afurika bagera kuri 27. Algeria ni yo yugarijwe cyane, irimo abarwayi 17, igakurikirwa na Sénégal irimo abarwayi bane.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangiye gutangwa ibyokurya ku miryango itishoboye igowe n’ingamba zo...

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku...
28 March 2020 Yasuwe: 3152 0

Minisitiri Shyaka Anastase wa MINALOC yatangaje uko ubufasha Leta yageneye...

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, atangaje ko hagiye...
28 March 2020 Yasuwe: 2371 0

IFOTO Y’UMUNSI: Umucuruzi w’I Musanze yakoze benshi ku mutima kubera uburyo...

Umucuruzi witwa David Kwizera ukorera mu mujyi wa Byangabo mu murenge wa...
27 March 2020 Yasuwe: 18420 0

Nyarugenge: Abagiraneza bishyize hamwe bagoboka imiryango 20 yari igowe no...

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyarugenge bihurije hamwe imbaraga bagoboka...
27 March 2020 Yasuwe: 3434 0

Impamvu abantu benshi barwaye Covid-19 mu Rwanda baturutse I...

U Rwanda rumaze kugira abantu 50 bamaze kwandura coronavirus mu gihugu aho...
27 March 2020 Yasuwe: 4071 0

Covid-19:Min Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ibyiyumviro bye ku bana bo mu...

Hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirusi, Minisitiri...
27 March 2020 Yasuwe: 2869 0