skol
fortebet

Abanyarwanda ibihumbi 18 babana umwe yaranduye SIDA undi ari muzima

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu 2005 nibwo umugore wa Kimonyo (izina ryahinduwe) yitabye Imana amarabira. Nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere, umugabo yashatse uwa kabiri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, nyuma y’umwaka umugore we wa mbere apfuye nibwo yaje kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA.

Nubwo yipimishije agasanga yaranduye, ntabwo azi niba SIDA ariyo yahitanye umugore we wa mbere dore ko icyo gihe hari abanduraga Virusi itera SIDA bakabyitiranya n’amarozi ari nabyo byavuzwe ku mugore we.

Kimonyo kumenya ko yanduye kubyakira byaramugoye. Ubwo yaganiraga na The New Times dukesha iyi nkuru yagize ati “Byari bimeze nk’isi inguye hejuru ariko umuturanyi umwe na we wabanaga n’ubwandu bwa virusi itera SIDA yaranyegereye amfasha kwiyakira. Yanshyize mu ihuriro ry’abafite virusi itera SIDA ryafashwaga n’Umuryango Inshuti mu Buzima.”

Yasigaye ahangayikishijwe n’umugore, ku bw’amahirwe bagiye kwipimisha basanga umugore we nta bwandu afite. Bakomeje kubana kugeza ubu kandi ngo nta kibazo bafite.

Ati “Dukoresha agakingirizo ariko hari igihe bitunanira ku buryo ubu twanabyaye abana ariko igishimishije ni uko ari umugore wanjye n’abana banjye bose ari bazima.”

Nubwo umwe abana na virusi itera SIDA undi akaba ntayo afite, Kimonyo n’umugore we biyemeje kuboneza urubyaro mu 2010.

Avuga ko inama za muganga ari zo zamufashije gukomeza kwitarwarika.

Ati “Nkeka ko nta buryo bwihariye bwo kubana iyo umwe mu bashakanye abana na virusi itera SIDA. Iyo ufata imiti uko bikwiye, hari amahirwe menshi yo kubana n’uwo mwashakanye kandi ntumwanduze.”

Kimonyo n’umugore we ni bamwe mu bashakanye basaga 18 000 mu Rwanda hose, babana umwe afite virusi ya SIDA undi ntayo afite nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kibitangaza.

Ubusanzwe Virusi itera SIDA ikunda kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko bijya bibaho ko ku bashakanye, umwe abana nayo ntiyanduze mugenzi we.

Joseph Muganda, umubyaza mu ivuriro rya La Medicale yavuze ko iyo urwaye afata neza imiti igabanya ubukana izwi nka Antiretroviral Therapy ibyago byo kwanduza uwo bashakanye biba bike.

Icyakora Muganda yahakanye ibijya bivugwa ko hari amaraso adashobora kwandura virusi itera SIDA.

Muganda yavuze ko umubyeyi utwite abana na virusi itera SIDA na we asabwa gufata imiti imufasha kutanduza uwo atwite. Umugabo nawe agasabwa kwisiramuza nka bumwe mu buryo bufasha umuntu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambanga n’itumanaho mu ishami ryo kurwanya Sida muri RBC, Dr Nyirinkindi Aimé Erneste, yavuze ko bakurikiranira hafi abashakanye babana nk’umugore n’umugabo ariko umwe muri bo abana na virusi itera SIDA.

Ku bigo nderabuzima byose mu gihugu hari ishami rishinzwe kwita ku bashakanye aho umwe aba abana na virusi ya SIDA undi ari muzima. Aha barakurikiranwa kugira ngo udafite iyo virusi atayandura.

Nyirinkindi ati “Iyo umugabo afite virusi itera SIDA, umugore ari muzima cyangwa umugore ari we ufite virusi, ntabwo bivuze ko badakomeza kubana. Tubagira inama z’uko bitwara kugira ngo utarandura atandura.”

Nyirinkindi avuga ko ubujyanama no gufatira imiti ku gihe ari bumwe mu buryo bakoresha bakurikirana abo bashakanye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abangana na 3% ari bo bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa