Kigali
startimes

Abaraye muri Gare ya Nyabugogo bategereje gutaha iwabo bababajwe nuko byasubitswe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2020 Yasuwe: 3564

Abaturage benshi baraye muri gare ya Nyabugogo abandi bazinduka mu gicuku baherekeza kubera urukumbuzi bafitiye iwabo ariko mu gitondo bategereje imodoka barazibura kubera itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe.



Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri iki cyumweru ryavuze ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zirakomeza gusubikwa aho byamenyekanye ko byatewe n’ubwandu bushya bwagaragaye ku bantu 5 i Rusizi.

Iri tangazo ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali kugira ngo bisubirire iwabo mu ntara.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru,gitangaza ko hari abantu baraye muri gare ya Nyabugogo,abandi bazindutse kare cyane, ariko bakaba batunguwe no gusanga nta modoka ishobora kubasubiza iwabo.

Umusore watwaraga abagenzi kuri moto (ariko itari iye) akaba yari acumbitse i Jali mu Karere ka Gasabo, avuga ko yabyutse saa saba z’ijoro agera muri gare ya Nyabugogo hakiri mu gicuku.

Ati “Naraye hano, nari nsubiye iwacu mu Karere ka Huye ngira ngo ubuzima bw’i Kigali bubanze busubire ku murongo, none urabona birakomeye pe!”

Uwitwa Nemeyimana Alexis yabwiye Kigali Today ko yageze muri gare ya Nyabugogo saa kumi za mu gitondo, kandi ko mu makuru yari yaraye yumvise ngo ntaho byateganywaga ko ingendo zongera gusubikwa.

Nemeyimana agira ati “Nabyutse kare ntega imodoka ariko ngeze mu nzira numva ngo ingendo zongeye guhagarara, ikibazo kinkomereye ni uko maze igihe kirekire ntajya i Musanze aho nkesha kubaho”.

Umubyeyi wari waraje i Kigali kurwaza umuntu, yabwiye Kigali Today ko yaba we cyangwa uwo murwayi, ngo bari bishimiye gusubira iwabo mu ntara nubwo uburwayi butari bwarakize, bitewe n’uko kuba i Kigali ngo byari bibagoye.

Uwo muturage uturuka mu karere ka Nyamasheke hamwe na mugenzi we witwa Nyiragasirwa bari bafatanyije urugendo, basaba Leta kubashakira imodoka kuko ngo badashobora gusubira aho bari bacumbitse.

Nyiragasirwa yagize ati “Inzu twari ducumbitsemo twayitanze, twasezeye, nta handi twajya kereka niba twibera ku muhanda.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko icyemezo gishya ku bijyanye n’ingendo ndetse n’imikorere y’abamorari, bizafatirwa ingamba mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020.

Inkuru ya Kigali Today

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19: Habonetse abarwayi 08 n’abakize 08 mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abantu 08...
6 July 2020 Yasuwe: 978 0

Izindi Kaminuza 2 zambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Kaminuza ya Christian University of Rwanda yashinzwe na Dr Pierre Damien...
6 July 2020 Yasuwe: 3678 0

Hakize abantu 44 bari barwaye COVID-19 mu Rwanda haboneka abandi 13 bashya...

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abantu 13...
5 July 2020 Yasuwe: 1085 1

RBC igiye gutangira gusuzuma COVID-19 abantu binjira mu mujyi wa...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC] cyatangaje ko kigiye gutangira...
5 July 2020 Yasuwe: 514 0

Habonetse abantu 11 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 3,414 byafashwe uyu munsi tariki...
4 July 2020 Yasuwe: 857 0

RURA yatangaje igabanuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa 4 Nyakanga...
3 July 2020 Yasuwe: 1251 0