skol
fortebet

Abarimu n’ abakozi ba Kaminuza Gatolika ya Save bamaze amezi ane badahembwa

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Abafite iki kibazo barimo abakorera ku Cyicaro cy’iyi Kaminuza giherereye i Save mu Karere ka Gisagara ndetse n’abakorera ku ishami ryayo riri mu Mujyi wa Huye, ku Itaba, baberewemo agera kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda.
Bagaragaza imiterere y’iki kibazo aba bakozi bavuze ko iyi kaminuza imaze amezi agera kuri ane idahemba abarimu bayo ariko si bose kuko hari bake bahembwa neza, abandi bakaba barumiwe.
Ibi ngo bibagiraho ingaruka uko abarimu bamwe bahora birukanwa mu nzu babuze ubukode, (...)

Sponsored Ad

Abafite iki kibazo barimo abakorera ku Cyicaro cy’iyi Kaminuza giherereye i Save mu Karere ka Gisagara ndetse n’abakorera ku ishami ryayo riri mu Mujyi wa Huye, ku Itaba, baberewemo agera kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda.

Bagaragaza imiterere y’iki kibazo aba bakozi bavuze ko iyi kaminuza imaze amezi agera kuri ane idahemba abarimu bayo ariko si bose kuko hari bake bahembwa neza, abandi bakaba barumiwe.

Ibi ngo bibagiraho ingaruka uko abarimu bamwe bahora birukanwa mu nzu babuze ubukode, abandi bakwepa abo bafitiye amadeni kuko babuze ayo kwishyura, na ho ku bafite amadeni ya banki bakaba ikibazo kibaremereye kurushaho.

Bavuga ko iyi kaminuza atari uko yabuze ayo kubahemba kuko hari ibimenyetso simusiga bibyerekana nko kuba kuva kaminuza yatangira hamaze kurangiza ‘promossion’ ebyiri kandi hakaba nta munyeshuri ushobora kurangiza amasomo cyangwa gukora ibizamini atishyuye.

Icyo ubuyobozi bwa Kaminuza bubivugaho

Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’aba bakozi kizwi.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi, ariko si amezi ane ahubwo ni atatu, ukwa kane bavuga ni uku kwa 11 kandi ntikurashira.”

Musenyeri Gahizi ntavuga mu buryo bweruye icyatumye batinda guhemba abakozi,keretse ko ngo impamvu yayisobanuriye uhagarariye abakozi.

Yagize ati “Ikibazo kigiye gucyemuka mu minsi ya vuba, twifuje ko twabahembera rimwe amafaranga yabo ntitugire ibirarane tubasigaramo. Ikibazo cyabayeho ni nk’icyaba mu bindi bigo byose.”

Musenyeri Gahizi, yakomeje avuga ko nubwo abakozi ba Kaminuza Gatolika bamaze amezi asaga atatu badahembwa, bari bababwiye ko ukeneye amafaranga make yajya yandikira ubuyobozi akayahabwa kandi ngo hari ababikoze.

Diyoseze ya Butare igiye gutera ingabo mu bitugu Kaminuza ngo uyu mwenda wishyurwe

Umushumba wa Diyozese ya Butare iyi Kaminuza yubatsemo akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko iki kibazo gishingiye ku mutungo kikaba cyaratewe n’igabanuka ry’abanyeshuri bayigana ubu ugereranyije n’uko byari bimeze Kaminuza igitangira ariko ko bari mu nzira yo kugikemura mu buryo burambye.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’amafaranga yo guha abo bakozi; babahemba nabi,…uretse ko ari ibintu biruhije na bo bagomba kubaho; babaha igice uko kibonetse ariko mu minsi itaha tuzakibonera igisubizo kirambye.”

“Cyatewe n’umubare w’abanyeshuri bagiye bagabanuka cyane ugereranije n’uko byari bimeze mbere. Abanyeshuri biyandikisha ubu baragabanutse ugereranyije n’abiyandikishaga mbere, ni ikibazo cyabaye muri za kaminuza nyinshi mu gihugu.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko Diyoseze ya Butare igiye gushaka uburyo itera ingabo mu bitugu iyi Kaminuza iki kibazo kigakemuka.

Yagize ati “Ubundi iyi ni iya Diyoseze ya Butare.Tugomba kuyifasha nta kundi byagenda, tutayifashije bayifunga kuko nta cyaba kigenda. Ndimo ndashaka uburyo bwo kubona amafaranga yo kuyifasha kugira ngo tugaruke mu nzira nziza nko mu mezi abiri cyangwa mbere haramutse habonetse uburyo.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko aba bakozi bafitiwe amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda.

Src: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa