skol
fortebet

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda babaye 40…Habonetse bane kuri uyu wa kabiri

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi bane ba COVID19 bituma umubare w’abanduye iki cyorezo mu Rwanda ubai abarwayi 40.

Sponsored Ad

Aba barwayi ba COVID-19 bagaragaye uyu munsi,barimo 2 baturutse I Dubai,umwe waturutse I Bruxelles mu Bubiligi ndetse n’umwe wahuye n’uwanduye iki cyorezo mu Rwanda aramwanduza.

Ku munsi w’ejo nibwo habonetse umubare munini w’abanduye COVID -19 kuva yagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020,kuko habonetse abantu 17 biyongereye kuri 19 bari babonetse mu minsi yari yabanje.

MINISANTE iratangaza ko abarwayi bose uko ari 40 bari kwitabwaho kandi bameze neza ndetse ngo abambere bashobora gusezererwa mu minsi iri imbere.

MINISANTE irasaba kandi Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakaraba intoki no guhama mu rugo mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza iyi ndwara.

Ibitekerezo

  • Imana niture ngere kuko irihejuru yabyose idukize icyorezo

    Muzajye muturebera ko nt’abanyarwanda bakura mutundi turere bayanduye batari abari mukato gusa.
    Byajya bidufasha kumenya nuburyo abatuye hirya no hino mu gihugu tubyitwaramo .
    Murakoze Ku kazi keza muba mwakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa