skol
fortebet

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda babaye 60...Kuri uyu wa Gatandatu habonetse 6

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, mu Rwanda habonetse abandi bantu batandatu banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kuyandura ugera kuri 60.

Sponsored Ad

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batandatu bashya, barimo 4 baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato,umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato hanyuma undi umwe yahuriye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda arayimwanduza.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa.

Abenshi mu barwayi ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika, bagakurikiza ingamba zashyizweho zirimo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze,kwirinda ingendo zihuza imijyi n’uturere ndetse n’ingendo zitari ngombwa nko kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa