skol
fortebet

Abarwayi bane ba Coronavirus mu Rwanda bakize basezererwa mu bitaro

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020,amakuru meza nuko kuri iki Cyumweru abarwayi bane ba COVID-19 mu Rwanda basezererwe bagusubira mu miryango yabo.

Sponsored Ad

Aba bantu 4 bari barwaye icyorezo cya COVID-19 basezerewe nyuma yaho ibizamini byabo byerekanye ko nta koronavirusi ikirangwa mu mubiri wabo. Abakize bavurirwaga mu kigo gifasha abanduye icyorezo cya koronavirusi giherereye i Kanyinya.

Nubwo batatangajwe amazina,abarwayi 4 ba Coronavirus mu Rwanda basezerewe kuri iki cyumweru basubira mu miryango yabo nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza.

Mu bantu 4 bakize Coronavirus harimo abanyarwanda 3 n’undi umwe ukomoka i Burundi .Bose bakaba basezerewe uyu munsi nyuma ya saa sita.

Aba basezerewe bahawe amabwiriza yo kwiha akato bageze iwabo ntibahure n’abagize imiryango yabo kugeza iminsi 14 irangiye.

Aba bantu bakize babwiwe kandi kujya mu rugo bagakomeza kwirinda cyane nkuko biri gukorwa n’Abandi banyarwanda bakaguma mu rugo.

Dr. Menelas Nkeshimana, Umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK), uri no mu itsinda rishinzwe gukumira icyorezo cya COVID-19,yaherukaga kubwira RBA ko abarwayi ba koronavirusi bazasezererwa mu mpera z’iki cyumweru nyuma yo gusuzumwa hakarebwa ko iyi virus yabashizemo.

Yagize ati "Kugira ngo umurwayi wa koronavirus ave mu bitaro bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta risks z’uko hari abandi yakwanduza. Ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kikagaragaza ko afite virusi ku rugero runaka n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo. Asabwa gukora ibizamini 2; ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho tureba koko niba virusi yarashizemo, iyo dusanze iyo virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe koko niba iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. Ibyo byombi byagaragaza ko iyo virus ntayo ikirimo, ko nta risk ihari yo kwanduza abo asanze mu muryango icyo gihe turamusezerera agataha."

Uyu muganga yavuze ko kugeza ubu icyorezo cya COVID19 giterwa na koronavirusi nta muti cyangwa urukingo gifite, ariko kuvura ibimenyetso byacyo ni bwo buryo bukoreshwa mu kuvura abacyanduye ku buryo ku Isi abasaga ibihumbi 185 bamaze gukira baranasezererwa.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko abanduye coronavirus mu Rwanda bageze ku 102 nyuma y’aho ku munsi w’ejo habonetse abarwayi 13 barimo icyenda (9) bayanduriye mu Rwanda bahuye n’abandi bayirwaye, naho bane bavuye mu mahanga.

Kuri iki cyumweru,huzuye ibyumweru bitatu iyi ndwara igeze mu Rwanda, abamaze kuyandura bose hamwe ubu ni 102.

Umubare munini w’abanduye iyi ndwara uracyari uwabaje mu gihugu baturutse mu mahanga.

Kuri iki cyumweru hashize ibyumweru bibiri u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo,cyongereweho ibindi byumweru bibiri bizarangira kuwa 19 Mata 2020.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu bafite iyi ndwara ntawe urembye urimo, ndetse abenshi nta bimenyetso byayo bagaragaza.

Mu Rwanda, Covid-19 nta muntu irica ndetse aba bantu 4 barasezererwa uyu munsi baraba babaye aba mbere bayikize.

Ibitekerezo

  • Nukuri Rwanda 👏 umurava umusaruro muguhangana ni byorezo uragaragaye Rwanda congz

    Imana ihabwe icyubahiro. Tuzatabarwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa