skol
fortebet

Abasenateri basabye ko ibigo bya isange One-Stop Center bishyirwa mu bigo nderabuzima

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza bavuga ko ibigo byita ku bahohotewe bya Isange One Stop Centers bikwiye no gushyirwa mu bigo nderabuzima, kubera uruhare bigira mu gukumira ihohoterwa. Ibi babivuze ubwo basuraga Isange One Stop Center ya Police y’u Rwanda iri mu bitaro bya Kacyiru.
Abasenateri basobanuriwe ko abahohotewe bahabwa ubufasha burimo ubuvuzi bw’ibanze, harimo imiti irinda gusama cyangwa kwandura virus itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano (...)

Sponsored Ad

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza bavuga ko ibigo byita ku bahohotewe bya Isange One Stop Centers bikwiye no gushyirwa mu bigo nderabuzima, kubera uruhare bigira mu gukumira ihohoterwa. Ibi babivuze ubwo basuraga Isange One Stop Center ya Police y’u Rwanda iri mu bitaro bya Kacyiru.

Abasenateri basobanuriwe ko abahohotewe bahabwa ubufasha burimo ubuvuzi bw’ibanze, harimo imiti irinda gusama cyangwa kwandura virus itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakaganirizwa kugira ngo babavure ihungabana, bakanafashwa gutanga ibirego.

Ibi bigo bya Isange one stop centre binakora kandi ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa, abakozi babyo basanga abaturage aho batuye.

Abayobozi ba Isange one stop center ya Polisi y’u Rwanda bagaragaje n’ikibazo cy’uko akenshi abahohotewe baba badafite ababunganira mu mategeko, ibi bigatuma rimwe na rimwe ababahohoteye batsinda imanza kuko bo bunganirwa, aho basabye sena gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Mu gihugu hose hari ibigo bya Isange One Stop 44 zikorera mu bitaro by’uturere. Kuva mu kwa mbere kugera mu kwa 8 muri uyu mwaka, ibi bigo byose byakiriye abahohotewe 3378. Muri bo 70% ni abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe 30% bahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 81% ni abana bari munsi y’imyaka 18, mu gihe 3% ari abafashwe ku ngufu bari hejuru y’imyaka 18. Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi, hari intego y’uko IOSC zizagera ku rwego rw’ibigo nderabuzima, kugira ngo abahohotewe bafashwe byihuse.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa