skol
fortebet

Abaturage ntibavuga rumwe ku itwikwa ry’abantu bapfuye

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo. Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.
Irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe (...)

Sponsored Ad

Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo. Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.

Irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe n’uburyo abagana iri rimbi biyongereye, hakaba hari impungenge zo mu myaka 2 rizaba ryuzuye.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z’uburyo gushyingura muri iki gihe hakoreshejwe sima n’amakaro ngo aribyo bimara ubutaka.

Ubuyobozi b’akarere ka Gasabo buvuga ko buri mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye irimbi rya Rusororo kuri hegitari 2 n’igice mu rwego rwo kwagura iryo rimbi.

Akarere ka Gasabo gateganya kwishyura miliyoni 70 z’amafranga y’u Rwanda y’ingurane y’ubutaka buzagurirwaho irimbi rya Rusororo. Mu rwego rwo kugabanya ubutaka ukoreshwa hashyingurwa, biranemewe mu Rwanda ko imirambo yatwikwa. Ariko ibi ntibivugwaho rumwe.

Imyemerere n’umuco biracyari imbogamizi ku itegeko ryemerera ubyifuza wese gusaba ko umurambo we wazatwikwa igihe azaba yitabye Imana.

RBA

Ibitekerezo

  • Nta kabuza bizagera aho natwe dutwika abapfu,kuko ubutaka bwacu ari buke kandi abanyarwanda barabyara cyane.Ariko jye nk’umukristu,nagirango ngire icyo mvuga ku RUPFU.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana nkuko abakuru b’amadini bigisha.Biramutse aribyo,kuki tutakishima ko umuntu wacu yitabye imana?Twagombye gukoresha umunsi mukuru ko yasanze imana !! Aho kwishima,twese turarira. Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu butaka (Itagiriro 37:35).Urugero rwa 2:ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Urugero rwa 3:Igihe Yobu yibazaga uko bizagenda napfa,yavuze ko “azategereza” umuzuko (Yobu 14:14,15). Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi wa nyuma,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka.Imana idusaba kwiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha (1 Yohana 4:1).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa