skol
fortebet

Abatuye ku kirwa cya Nkombo batangiye gutabaza nyuma y’umunsi umwe bashyizwe muri #Gumamurugo

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye mu umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko babuze aho bahahira nyuma y’uko kuva kuri uyu wa gatanu tariki 12 kamena 2020 uwo murenge washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera COVID-19.

Sponsored Ad

Mu kiganiro bamwe mu baturage bo kuri iki kirwa bagiranye na Radio Isangano yo mu karere ka Rusizi dukesha iyi nkuru,bemeje ko batangiye kubura aho bahahira kubera iyi gahunda yo kubarinda kwandura Coronavirus.

Aba baturage bavuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko bahahiraga mu mirenge iri hakurya y’ikiyaga cya Kivu ariko ubu bikaba bibujijwe kwerekezayo bagasaba ubuyobozi kubakemurira icyo kibazo.

Misago yagize ati” Kuva uyu munsi ubu natwe umurenge wacu washyizwe muri guma mu rugo,ndakubwiza ukuri ntabwo biri bworohe kubera ko ubuzima burakaze ntwabo dushingiye ku buhinzi”.

Mukandekezi agira ati”Bari kutubuza ntabwo bari kwemera tujya no mu dusoko guhaha, nta muntu uri kwambuka inyanja[ikiyaga], kandi turya ari uko abagabo bagiye mu mazi kuroba, tukarya ari uko twambutse inyanja tukambuka tukajya hakurya mu Rwanda tujya gushakisha nk’utuboga”.

Ntahoturi Jean Damascene agira ati” Ubuzima bwa hano ku Nkombo buragoye kuko twaryaga twambutse cyangwa turi kuroba, ubu rero ntituri kuroba n’ubu bahagaze kwambuka, ku Nkombo nta hantu hera kuko usanga ari ibishorobwa gusa, naho ubundi niba baduciye kwambuka n’uburobyi bukaba buhagaze twapfa rwose, muturekurire ikintu kimwe cyangwa inkunga zizajya ziza twese bazaduhe batabariye mu byiciro by’ubudehe”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko buri gushaka igisubizo kugira ngo aba baturage bahahe bidasabye ko bambuka.

Kayumba Ephrem,umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko bari gushaka uko ikibazo cy’aho guhahira cyakemuka vuba.

Agira ati” Nkuko tubizi muri izi ngamba ubundi ingendo z’abantu bajya guhaha ubundi ziba zemewe, ariko hariya bitewe n’umwihariko waho birumvikana ko nizo ngendo zigoranye kuzikora, ubu turimo gukorana n’abikorera baho kugirango abahacururiza tubafashe kugirango bage kuzana ibyo bacuruza hakurya, ariko atari ukuvuga ngo buri muturage arabyuka yambuke age kugura ikilo kimwe cy’umuceri, ikilo kimwe cy’isukari,turi kubafasha kandi twanabitangiye kugirango ibyangombwa by’ingenzi bikenewe bihagenere babibone hafi kugirango n’ubikeneye abibone adakoze urugendo rurerure”.

Nkombo ibaye umurenge wa gatanu muri 18 igize akarere ka Rusizi ushyizwe muri gahunda yo kuguma mu rugo nyuma ya Kamembe,Nyakarenzo,Mururu, n’Igice cy’umurenge wa Gihundwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntibuvuga niba iyi gahunda yo kuguma mu rugo k’umurenge wa Nkombo byatewe no kuba hari abahagaragaye banduye Coronavirus , naho ku gihe uyu murenge uzamara muri iyi gahunda buvuga ko bizahuzwa n’amabwiriza asanzweho.

Mu mibare mishya y’abaheruka kwandura COVID-19 mu Rwanda yasohowe na minisiteri y’ubuzima mu minsi 12 ishize umubare munini w’abo yagaragayeho baturutse mu karere ka Rusizi kuko ari 89.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa