skol
fortebet

Ange Kagame yashimiye abaganga bamwitayeho mu kubyara n’abantu bamuhaye impundu

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Ange Kagame wibarutse imfura ye dku cyumweru gishize mu bitaro byitiriwe umwami Faisal,yashimiye byimazeyo abaganga bamufashije kubyara ndetse na buri wese wamwoherereje ubutumwa bwo kumushimira.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame w’imyaka 26,yashimiye abaganga bamwitayeho cyane mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gihe cyo kubyara ndetse n’abantu bose bamuhaye ubutumwa bwo kumushimira.

Yagize ati “Ku itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bahebuje bo mu bitaro byiritiwe umwami Faisal.Mwarakoze cyane kutwitaho bikagenda uko byari bimeze. Twari mu biganza bizima. Imana ibahe umugisha mwese.

Ndashimira buri wese woherereje umuryango wacu uri kwaguka ubutumwa bwiza bwo kuwushimira. Ni umugisha kuri twe kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto.’’

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, yatangaje ko bishimiye kwakira uyu mwuzukure we ku munsi w’ejo hashize.

Yagize ati "Kuva ku munsi w’ejo,twishimiye cyane kugira umwuzukuru.Mwakoze cyane A&B.Mbega Umunezero !?.Ku nshuro ya mbere biba bishimishije cyane."

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe n’umukunzi we,Bertrand Ndengeyingoma,kuwa gatandatu,taliki ya 06 Kamena 2019,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe anakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye ukuntu umukobwa wa Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Ange Kagame atigeze ajya kubyarira mu bihugu bikomeye nka USA nkuko benshi mu baherwe n’abandi bo mu miryango y’abayobozi muri Afurika babigenza.Amakuru avuga ko Ange Kagame yabyaye umukobwa.

Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO ikomeye Imana yaduhaye.Ni gute twayishimira?Ntibihagije kuvuga ngo Mana warakoze.Hari ibintu byinshi Imana idusaba,dusoma mu Ijambo ryayo.Urugero,idusaba kuyishaka dushyizeho umwete, tukirinda kwibera mu gushaka ibyisi gusa,twibwira ko aribwo buzima.Ijambo ryayo ryerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa,batazaba muli paradizo,kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.Ntibihagije kuvuga ngo njya gusenga.Hari byinshi Imana idusaba,wamenya neza aruko ushatse uwo mwigana bibiliya ku buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa