skol
fortebet

APR FC yakomereje ibihe byiza mu gikombe cy’amahoro,Mukura VS izukira kuri Bugesera FC

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC yakomereje ibihe byiza mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro aho yatsinze bigoranye ikipe ya Etoile de l’Est igitego 1-0 ku munota wa nyuma w’inyngera mu gihe Mukura VS yasize umugani mu gikombe cy’Intwari yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Sponsored Ad

APR FC yari yakiriye Etoile de l’Est kuri tade ya Kigali I Nyamirambo yabonye igitego ku munota wa 4 w’inyngera ibifashijwemo na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira wahinduwe na Manishimwe Djabel.

APR FC itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino,yagowe bikomeye n’iyi kipe y’I Ngoma yagerageje kuyizibira ariko akagozi kayo kazagucika ku munota wa 4 w’inyongera muri 5 yari yongeweho n’umusifuzi. Umukino wo kwishyura uzabera i Ngoma mu cyumweru gitaha.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura yaherukaga gutsindwa ibitego 11-4 mu gikombe cy’intwari,yihimuye kuri Bugesera FC iyitsinda ibitego 2-1.

Nubwo Tchabalala yari yatsindiye Bugesera FC igitego ku munota wa 15’,Mukura VS yaturutse inyuma ishyiramo ibitego 2-1 bya Ndayisenga ku munota wa 60 na Niyonkuru Ramadhan kuwa 62.

Uyu mukino ubanza wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye,uwo kwishyura uzabera mu Bugesera mu cyumweru gitaha.

Uko indi mikino yo kuri uyu wa Kabiri yagenze:

Mukura 2-1 Bugesera
Gorilla 3-1 Marines
APR FC 1-0 Etoile de l’Est
Musanze FC 1-0 Police FC
Espoir FC 0-1 Sunrise
AS Muhanga 5-0 Interforce Fc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa