skol
fortebet

Bakundukize Ruth wari warameze igisa n’amabere ku kaboko yaguye ku iseta i Murunda bamubaga

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Bakundukize Ruth wasabaga ubufasha inzego za leta ndetse n’abikorerabushake yajyanywe ku bitaro bya Murunda yoherejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu akaba yarakuwe iwabo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba bumwohereza ku bitaro bya Gisenyi ari naho yavuye yoherejwe ku bitaro bya Murunda ari naho yaguye avuye ku iseta.

Sponsored Ad

Umuryango wa Bakundukize Ruth uratangaza ko yitabyimana kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nyuma yo kuva kubagwa n’inzobere ziri gukorera muri ibyo bitaro. Akaba yaroherejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Umwe mubo mu muryango wa Bakundukize Ruth avuga ko bahamagawe n’ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo babafashe kubona transfert yo kujya ku bitaro byisumbuye nibwo bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kigufi maze nabo bamuha imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Gisenyi.

Yagize ati” baraduhamagaye tumujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo imbangukiragutabara ihamusange imujyane ku bitaro bya Gisenyi yaramujyanye imugezayo amarayo umunsi umwe nuko ubuyobozi bw’umurenge baraduhamagara baduha n’amafaranga bamwohereza iMurunda ngo hariyo inzobere zizamuvura.”

Uyu wo mu muryango we akomeza avuga ko bageze iMurunda bamubwira ko bazamubaga kuwa mbere kuko muri wekendi badakora niko gutegereza uyu munsi bakaba bamujyanye ku iseta ahagana saa tatu. Yagize ati twategereje ahagana saa cyenda batubwira ko barangije kumubaga ariko ko akiri muri koma nyuma y’iminota mirongo itatu batubwira ko ashizemo umwuka.

Twifuje kumenya iby’urupfu rwa Bakundukize Ruth duhamagara umunyamabanga w’umurenge wa Nyamyumba Augusti Murenzi avuga ko aribyo ko yitabyemana akaba yabimenyeshejwe n’umunyamabanga w’akagari ka Busoro ari naho Nyakwigendera yaratuye.

Amakuru atugeraho akaba avuga ko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kumufasha ko ariwe wasabye ko bamujyana iMurunda kugira ngo abonane n’inzobere z’abaganga ziri kuhakorera.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr William Kanyankore yatangarije Kigalitoday ko ubu burwayi bufata imyakura hakaba nta cyizere cyuko azakira ahubwo asaba abagiraneza kumufasha mu buryo bw’imibereho ye ya buri munsi.

Bakundukize Ruth yafashwe n’ubu burwayi afite imyaka irindwi kuko byatangiye yumva ari nk’intozi zimutondagira mu mubiri hanyuma bigenda bikura ku buryo byabaye nk’amabere abiri yafashe ku kuboko kw’ibumoso. Akaba yaratuye mu murenge wa Nyamyumba,akagari ka Busoro,Umudugudun wa Buvano.

Umuryango wa Bakundukize wavuze ko ufite ikibazo gikomeye cyo gushyingura kuko nta mikoro, ukaba usaba ko ubuyobozi bwabafasha.

Iki ni ikiganiro twari twagiranye na Nyakigendera

Ibitekerezo

  • ibyishimo nagize ko agiye .kuvurwa agakira.birangana numubabaro ngize. aliko nukumusabira ngo imana yo izi umubabaro yagize.imwakire

    burya umubiri ubyara udahatse Koko, umuntu wambaye umubiri ntiyagombye kwigira igitangaza. Uyu mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashira buriya umunsi we wari wageze,buriya bamubaze arava cyane kuko byanashoboka ko hari haraziyemo Cancer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa