skol
fortebet

Bakundukize Ruth wishwe n’indwara idasanzwe yashyinguwe abaturanyi bati” Tubuze inshuti y’Abana bacu”

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Bakundukize Ruth yasezeweho bwa nyuma akaba yarazize uburwayi budasanzwe bwamufashe afite imyaka irindwi gusa, yavutse mu mwaka wa 1981 akaba yitabye Imana aguye ku iseta ubwo abaganga b’inzobere bavuye mu gihugu cy’Ubudage bageragezaga kumubaga igisa n’amabere cyari cyarameze ku kaboko ke k’ibumoso,abaturanyi bavuze ko babuze inshuti y’abana mu gace batuyemo.

Sponsored Ad

Ababyeyi batuye mu mudugudu wa Buvano,Akagari ka Busoro,umurenge wa Nyamyumba bavuga ko urupfu rwa Bakundukize Ruth rwabashenguye umutima kuko yareraga abana b’uburusisiro rwose.

Uwera avuga ko abana iyo bavaga kw’ishuri batanyuraga iwabo batarajya gusuhuza Ruth bitewe nuko yabakundaga cyane nabo bakamukunda ndetse rimwe na rimwe bagasanga yababikiye ibyo kurya baba abo mu muryango we ndetse naba baturanyi.

Yagize ati” Ruth yari inshuti y’abana bose bo mu rusisiro atarobanuye,abana bavaga ku ishuri mbere yuko bajya iwabo babanzirizaga aho Ruth yabaga aryamye bagasanga yababikiye ibiryo bamara kurya akabaganiriza ijambo ry’Imana ku buryo bageraga iwabo hashize nk’amasaha abiri,abana babuze inshuti yabo magara”.

Ababyeyi n’abana ubwabo bashenguwe n’urupfu rwa Ruth,amarira yari menshi bavuga ko babuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo.

Abafashe ijambo bose bashimye Ruth uburyo yitwaye mu burwayi ayaramaranye imyaka 32 bavuga ko yakundaga gusenga cyane bagatangazwa n’uburyo yarazi amasomo menshi yo muri Bibiriya kandi atazi gusoma no kwandika.

Ubu burwayi budasanzwe bwafashe Ruth aribwo agitangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza buramuzahaza birangira arivuyemo kuko ataragishoboye kwiga.
Bakundukize Ruth ntiyigeze ashaka umugabo kuko ubu burwayi butamukundiye nkuko bitangazwa nabo mu muryango we bavuga ko yararemerewe cyane n’igisa n’amabere manini yari yarameze ku kaboko kw’ibumoso kuko yari yarahengamye urutugu kubera uburemere bw’uburwyi yarafite.

Umuryango we utangaza ko abaganga ubwo bari bamaze kumubaga baberetse igisa n’amabere bakuye ku mubiri we bagishyize ku munzani basanga gipima ibiro birenga bitanu.

Bakundikize Ruth yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi tariki 13.11.2019 ahava yoherejwe ku bitaro bya Murunda kuwa 14.11.2019, ahari abaganga baturutse mu gihugu cy’Ubudage bamubaga tariki 18.11.2019 ari nabwo yahise yitaba Imana aguye ku iseta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa