skol
fortebet

Bakundukize Ruth yameze ibisa n’amabere abiri manini ku kaboko, aratabaza ngo avuzwe

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Bakundukize Ruth utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba Akagali ka Busoro Umudugudu wa Buvano wavutse 1981 avuga ko kuva ku myaka 7 yatangiye kumva ibisa n’intozi bimurya cyane imbere mu kaboko bamuvuza hose biranga nyuma aho akuriye ku kaboko ke haza kumeraho ibisa n’amabere abiri manini cyane.

Sponsored Ad

Ruth avuga ko se yamujyanye ku mavuriro atandukanye ariko abaganga bakabura indwara bakamusezerera. Akamujyana mu bavuzi ba gakondo nabo bakananirwa. N’ubwo ku maboko ye haje ibisa n’amabere, ngo ayo mu gituza asanzwe nta kibazo afite.

Ubu agendana akaboko kariho ibisa n’amabere abiri manini cyane, avuga ko amuremerera cyane ntabashe kugenda ngo abe yagera kure.

Se wa Ruth yarishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, asigarana na nyina, uko yakuraga niko ya mabere yarushagaho kuba manini, nyina arirya arimara bigezeho arekera aho. Gusa ngo kugeza ubu nyina abasha kumutunga ntibaraburara n’ubwo hari imitungo yagurishije agerageza kumuvuza n’ubwo byanze.

Ruth asaba abagiraneza ndetse na Leta kuba bamufasha akivuriza mu bitaro bikomeye atabashije kugeramo. Ibitaro bikomeye yagezemo ni ibya Gisenyi gusa, ngo abaganga babura indwara baramuserera arataha.

Ruth ababazwa n’uko hari abakilisto bamucitseho, gusa ngo afite ibyiringiro bikomeye. Ntabwo yabashije kwiga kuko yafashwe umwaka yari butangiremo ishuli ntiyaba akibashije kujyayo, gusa ngo inyigisho zose zo mu rusengero n’indirimbo baririmba abifata mu mutima.

Umuryango TV waramusuye iwabo mu rugo I Nyamyumba aho abana na mama we tugirana ikiganiro. Avuga ko afite ibyiringiro byo kuzakira!

Reba ikiganiro cyose twagiranye

Ibitekerezo

  • ministre diane gashumba biri munshingano ze, nashake aba dr dufite mu Rwanda abegeranye ubundi bavure uriya muturage kuko byanze bikunze bazamuvura kandi akire .reka twizereko namara kubona Ubu butumwa abikora.

    minisante nitabare kandi nkeka KO abaganga dufite mû Rwanda hataburamo abamuvura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa