skol
fortebet

Bazimaziki Celestin umurambo we watoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’uwitwa Bazimaziki Celestin w’imyaka 37 watoraguwe mu mugezi wa Nyabugogo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe, aho warumazemo iminsi 3, bikaba bivugwa ko yaba yishwe n’abanyerondo.

Sponsored Ad

Nyakwigendera wari usanzwe ari umukarani i Nyabugogo yari yarashakanye n’uwitwa Kampire Sezalie w’imyaka 32 y’amavuko bombi bari batuye mu Mudugudu wa Rutagara ya mbere, Akagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Uwakuye umurambo mu mazi, Ntwali Jean Claude yavuze ko n’ubwo wari umaze kwangirika bigaragara ko nyakwigendera yakubiswe.

Yagize ati” Bazimaziki yarakubiswe arohwa mu mazi abura imbaraga zimukuramo. Amaso barayamennye kandi n’umutwe wajengaga bigaragara ko abamukubise bifuzaga kumwica.”

Ntawigira Jean Pierre umuyobozi wa Koperative Hinduka y’abakarani ari na ho nyakwigendera yakoraga yavuze ko uyu muryango wigeze kugirana amakimbirane ariko bakaza muri Koperative ikabunga bikarangira.

Yagize ati” Bazimaziki uwo munsi yaratashye abanza guca mu rugo asanga umugore we ari kuvugira kuri telefoni arayimwambura. Nyuma yaje kujya kunywera mu kabari k’uwitwa Munyaneza mu Bitare ni ho abanyerondo bamusanze baramukubita.”

Yagize ati”Iperereza ryatangiye ejo hafunzwe abantu 4 barimo Twagirayezu Noel, Benimana Jean D’Amour, Ntahobari na Kampire Sezalie”

Abaturage bavuga ko Bazimaziki yaba yaguriwe n’umugore we ngo bamukubite kuko nyuma yo kubona umurambo yahamagawe akababwira ko bareka umurambo ukagenda ngo yibereye mu kazi.

Umunyamakuru wa Bwiza.com ku murongo wa telefoni yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), Marie Michelle Umuhoza na we yemeza iby’aya makuru.

Ibitekerezo

  • Nukuri mana tabara ubwoko bwawe

    Nukuri mana tabara ubwoko bwawe

    Nukuri mana tabara ubwoko bwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa