skol
fortebet

Bishop Simon Masasu yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Bishop Simon Masasu, mukuru wa Apotre Masasu, witabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Bishop Simon Masasu yari Umuyobozi wa Restoration church mu Ntara y’Amajyepfo ndetse ni’y’Uburengerazuba.

Bishop Simon Murekezi Masasu ni mukuru w’intumwa Yoshuwa Ndagijimana Masasu uyobora Evangelical Restoration church ku Isi. Amakuru Inyarwanda yahawe na bamwe mu bakristo ba Restoration Church avuga ko nyakwigendera Simon Masasu yari amaze igihe kinini arembeye mu bitaro bya CHUK, gusa yari atangiye koroherwa, none birangiye yitabye Imana.

Bishop Simon Murekezi Masasu yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Restoration church ku bw’umurava yagiraga mu murimo w’ivugabutumwa. Mu byo yibukirwaho yakoze mu gihe cye harimo urukundo yakundaga abakristo n’imbaraga yashyiraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu bataramwakira.

Hejuru y’ibyo, yafashije abanyempano batandukanye barimo n’abahanzi ba Gospel batangiriye umuziki muri ERC Gisenyi. Hari amakuru avuga ko kubera gukunda cyane ivugabutumwa, mu gihe cyashize yigeze kuba mu kigo cy’imfubyi agambiriye kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo urubyiriko rwagaba mu gace icyo kigo cyari kirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa