skol
fortebet

Bugesera: Kubera ubukene abaturage ntibacyemerera abashyitsi kurara

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba abaturage batandukanye baratangaza ko batacyemera gusurwa n’abashyitsi ngo arare kabone nubwo yaba ubasuye ari uwo mu muryango wabo wa hafi, kuko ntacyo kubazimanira baba bafite.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Sumbure mu kagali ka kanazi mu murenge wa Nyamata baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru batangaje y’uko bugarijwe n’inzara kuburyo kubona icyo ari ingume.
Umwe mu baturage yavuze ko ntaho guhinga hahari kandi ko n’uwamubwira gutera (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba abaturage batandukanye baratangaza ko batacyemera gusurwa n’abashyitsi ngo arare kabone nubwo yaba ubasuye ari uwo mu muryango wabo wa hafi, kuko ntacyo kubazimanira baba bafite.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Sumbure mu kagali ka kanazi mu murenge wa Nyamata baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru batangaje y’uko bugarijwe n’inzara kuburyo kubona icyo ari ingume.

Umwe mu baturage yavuze ko ntaho guhinga hahari kandi ko n’uwamubwira gutera indirimbo byamugora, ati :”Guhinga, guhinga se aho utagira?Ahubwo nta morale rwose dufite kubera inzara.Urya niwe utera indirimbo watera imbyino wabwiriwe wanaburaye?

Mu ijwi riranguye, umukecuru waganiriye n’umunyamakuru wa Radio 1 yatangaje ko badakeneye umushyitsi bagendeye ku bihe barimo, ati “Ntawe rwose niyo yaba ari mwene wacu, ku mugaragaro izuba riva ni ukumwirukana.”

Aba baturage biganjemo abasubijwe inyuma n’amateka bavuga ko iyi nzara ahanini yatewe no kuba badafite aho bahinga, ati :"Ntaho tugira.None se iki kibaza cyingana n’urwara nicyo wahingamo.Sinigize mbona umunani ngo ndagira ubutaka nk’abandi ”

Iyi nzara bavuga ko ahanini ituruka ku kuba nta hantu bagira ho guhinga,ko n’aho kuba bacumbikiwe na Leta kuko batigeze bagira ibibanza byo guturamo.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent avugako muri rusange nta nzara iri muri uyu murenge, ariko ko agiye kuvugana n’akarere bakareba uko bafasha abo baturage, ati :”Turimo kubikurikirana ariko nk’uko mwabibonye,tugiye kubikurikirana mu buryo bwimwihariko.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel aherutse gutangaza ko nta kibazo cy’inzara kivugwa muri aka karere.

Akerere ka Bugesera ni kamwe mutugize intara y’iburasirazuba kubera kubura imvura mu gihe cya shize kabarizawagamo inzara.

Mayor wa Bugesera

Ibitekerezo

  • Birambabaza cyane iyo mbonye inkuru nkiyi y’abantu 2 cyangwa 3 umunyamakuru yifata akayitirira Akarere kose. Uwayisoma yakumva ko abanyabugesera bose nta numwe ucyemera abashyitsi. nk’umuntu ukomoka i Bugesera sinishimiye iyi nkuru. sinzi niba amahame y’umwuga abyemera. niba hari n’abafite ibibazo ntibivuze ko muri rusange abanyaBugesera tutishimira abashyitsi cyangwa tutabacumbikira. ibibaz byo biba hose ariko ntibyambura abantu ubumuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa