skol
fortebet

Bugesera: Polisi yataye muri yombi abagabo 3 yafatanye litiro 780 za mazutu

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yakoze umukwabu wo kurwanya icuruzwa ritemewe ry’ibikomoka kuri peteroli maze ifata amajerekani agera kuri 39 ya mazutu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe atangaza ko iyi mazutu yafashwe mu mikwabu itatu itandukanye yose yabereye mu murenge wa Rilima, ahanafashwe nibura abantu icumi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwayo.
Mu mukwabu wabaye ku italiki ya 24 Nzeli ari nawo uheruka, Polisi yafatiyemo batatu aribo Uyiringire J (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yakoze umukwabu wo kurwanya icuruzwa ritemewe ry’ibikomoka kuri peteroli maze ifata amajerekani agera kuri 39 ya mazutu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe atangaza ko iyi mazutu yafashwe mu mikwabu itatu itandukanye yose yabereye mu murenge wa Rilima, ahanafashwe nibura abantu icumi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwayo.

Mu mukwabu wabaye ku italiki ya 24 Nzeli ari nawo uheruka, Polisi yafatiyemo batatu aribo Uyiringire J Claude w’imyaka 32, Ngirwa Steven Silas w’imyaka 46 ndetse na Maniraguha Confiance w’imyaka 33 bose bafatanywe amajerekani 8 ya mazutu.

Mu mukwabu nk’uyu wari warabaye ku italiki 20 Nzeli, Polisi yari yafashe abandi batanu ibafatanye litiro 380 za mazutu.

Mbere yahoo kuri 17 Nzeli, Nzabanita Alphonse w’imyaka 35 na Harerimana Didace w’imyaka 39 bafi bafatanywe litiro 240 za mazutu.

Kuri ibi bikorwa, IP Dusabe akaba atangaza ko mazutu yakurikiranwaga mu baturage yibwe mu murenge wa Rilima ahari ibikorwa by’ubwubatsi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Agira ati:” Iyi mikwabu yari igamije ibintu bibiri: gushaka abiba mazutu ahubakwa ikibuga ndetse n’abakora ubucuruzi bwayo n’ubwa lisansi mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bikaba binahanirwa n’amategeko kuko ubusanzwe ibikomoka kuri peteroli bicururizwa kuri sitasiyo zabugenewe kandi bigakorwa n’ababifitiye uburenganzira.”

Yongeyeho ati:” Ni n’imikwabu kandi yo gukumira ibiza by’inkongi bishobora guterwa n’ubu bucuruzi kuko iyo ibi bikomoka kuri peteroli bicururijwe mu ngo, haba hari ibyago byinshi byo guteza inkongi zahitana ababa muri izo nzu.”

Mu kwezi kwa Gicurasi, mu karere ka Nyarugenge hahiye inzu yakorerwagamo ubu bucuruzi, inahitana abantu babiri.

Umukwabu nk’uyu kandi wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi mu murenge wa Muhima, ahafashwe abantu batatu bafatanywe litiro 400 za mazutu , hakaba hari hashize amezi ane Polisi ihafatiye abandi babiri nabo bayicuruzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa