skol
fortebet

Bunani watabaye umwana agiye gutwarwa n’amazi yahawe moto n’abagiraneza n’umugore we ahabwa amafaranga menshi

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bunani Jean Claude wakoze igikorwa cy’Ubutwari kuwa 01 Gashyantare 2020 ubwo yatabaraga umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi ya ruhurura I Nyabugogo,abanyarwanda baba muri Amerika bamuhaye moto nshya izajya imwinjiriza amafaranga, ndetse kuri konti ye n’umugore we bashyiriraho amafaranga menshi azabafasha gukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Sponsored Ad

Igikorwa cy’ubutwari Bunani yakoze cyakoze ku mutima wa benshi mu Banyarwanda kubera ko yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga atabara umwana wari ugiye gutwarwa n’umuvu muri ruhurura ya Nyabugogo, ariyo mpamvu aba bagiraneza biyemeje kumuhindurira ubuzima bamuha iyi moto n’umugore we bamuha amafaranga yo kumufasha gutangira ubucuruzi.

Kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, nibwo aba banyarwanda batuye muri Amerika bageneye umuryango wa Bunani moto nshya ifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw, banahabwa amafaranga yo gucuruza atatangajwe ingano.

Bunani akimara kwakira iyi moto yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira aba bantu bavuye muri Amerika , kuko bagiye kunkura mu buzima bubi n’umuryango wanjye.

Iyi moto igiye kumfasha, ntabwo nzaba ikigwari ndashaka ko ubuzima butera imbere ndetse n’umuryango wanjye, ndashima Imana ku bintu irimo kunkorera.”

Umugore we wahawe amafaranga yo gucuruza we yagize ati “Nkimara kumva ko umugabo wanjye yarohoye umwana narishimiye, ubu ngiye gukomeza ubucuruzi kuko nacuruzaga ariko kubera ubuzima bubi nza kubireka.”

Dr Kayinamura Yohani uhagarariye itsinda ry’Abanyarwanda baba muri Amerika, yagize ati “Twavuganye na bo tubabaza icyabafasha, batubwira icyo bakeneye tubakubira kabiri, ntabwo twari dusanzwe tuzi ko uyu muryango ukeneye ubufasha ariko kubera uburyo bagiye bagaragazwa, nibwo twabonye ko bakiri bato kandi twabafasha kuko na we (Bunani) afite umutima wo gufasha, cyane ko yarokoye umwana.”

Bunani yari amaze iminsi micye atangiye akazi yahawe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ko gucunga umutekano ku bitaro Polyclinique de l’Etoile aho yahembwaga ibihumbi 70 FRW ku kwezi.

Bunani w’imyaka 27, avuka mu Karereka Huye, afite umugore n’umwana w’amezi atandatu. Ubusanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa