skol
fortebet

Bunani watabaye umwana wari utwawe n’amazi Nyabugogo yavuze impamvu ikomeye yabimuteye

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bunani Jean Claude wabaye icyamamare hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagaragaye ari kurokora umwana wari uri gutwarwa n’amazi ya ruhurura I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge,avuga ko kurokora uyu mwana yabikoze nyuma yo kubona ko abandi bantu bari bahagaze gusa bafotora kandi ubuzima bw’uwo mwana buri mu kaga.

Sponsored Ad

Hari ku wa Gatandatu taliki ya mbere Gashyantare 2020, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Mujyi wa Kigali. Akana kari mu kigero cy’imyaka 10 kagaragaye gahagaze rwagati mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo bigaragara ko amazi yendaga kugatwara.

Benshi mu Banyarwanda babonye amashusho y’iki gikorwa cya Bunani,bakozwe ku mutima n’iki gikorwa cy’ubutwari cya Bwana Bunani ariyo mpamvu hashyizweho amatsinda yo guteranya amafaranga yo kumushimira nk’indi ntwari yose.

Bunani Jean Claude usanzwe atwara imizigo muri gare ya Nyabugogo yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko yagize umutima wo gutabara uyu mwana nyuma yo kugera hejuru y’iyi ruhurura agasanga benshi bafata amashusho abandi babuze uko bifata.

Ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa, hanyuma ndareba mbona nidukomeza kurangara twese uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego ndamanuka njyamo, icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera, njyamo ndamuheka mwurirana ku rwego ndamuzamukana.”

Uyu Bunani w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda yavuze ko yasize umugorew e n’umwana umwe, aza i Kigali kubahahira,akaba asanzwe akora imirimo y’ingufu mu bice bya Nyabugogo i Kigali.

Amanuka muri aya mazi ntiyari yitaye ko na we yashoboraga gutwarwa na yo. Avuga ko akimara kuzamura uyu mwana atongeye kumubona kuko hari abahise bamutwara.

Yishimira ko yamutabaye gusa ngo ababazwa n’uko ubwo yamanukaga mu mazi bahise bahamutwarira telefoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari amakuru yavugaga ko uyu mugabo abantu bari bahari ngo bamuhundagajeho amafaranga, ndetse bamwe babariraga muri za miliyoni, ariko we arabihakana.

Ati “Oya daaa! Ni ibihumbi 6, umuzungu yampaye 5, undi mumotari ampa igihumbi kandi bitatu na byo nahise mbiha abamfashije kubona urwego.”

Bamwe mu baturage bari bahari arokora ubuzima bw’uyu mwana ndetse n’abamubonye ku mashusho barashima ubutwari bwe.

Ndahimana Sanuel ati “Ni ubutabazi bukomeye yakoze kabisa akwiye no kubihemberwa kwitangira uriya mwana w’Igihugu.”

Murekatete Marie Louise we yagize ati “Ubwo rero abantu babibonye n’ukuntu tubyumva, ndumva njyewe akwiye ishimwe rikomeye. Njyewe ku bwanjye mfite n’inka nayimuha.”

Uyu mwana watabawe, bivugwa ko ari umwe mu bibera mu muhanda bakunze kwita aba marine kuko nta muntu wamenye umwirondoro we bari aho.

Bunani wamurokoye avuga ko amazi yamuvanye mu bice bya ruguru aho yari aryamye akamumanukana amugejeje hepfo gato y’ikiraro afata ku ibuye arihagaragaho. Haburaga gato ngo amazi amutware.


Bunani [wambaye umukara] yarokoye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi muri Nyabugogo

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo

  • Muduhe numero de telephone ya BUNANI tumushimire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa