skol
fortebet

Burasa wari umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya News yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryatangaje ko umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya News, Burasa Jean Gualbert, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Sponsored Ad

Nyakwigendera Burasa wari umaze imyaka 27 mu itangazamakuru, yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye guhera mu mpera za Mata. Yazize indwara mbi cyane yo guturika k’udutsi tw’ubwonko [stroke].

Umwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera,Gonzague Muganwa,usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ,yabwiye IGIHE ko Burasa yituye hasi ubwo yari agiye ku kazi, hitabazwa imbangukiragutabara imugeza kwa muganga ngo yitabweho, ku bw’amahirwe make akaba yitabye Imana.

Burasa Jean Gualbert yatangiye itangazamakuru mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari kiyobowe na André Kameya wari Nyirarume [Uyu ari mu banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi].

Burasa ari mu bantu Inkotanyi zarokoreye kuri St. Paul, akora kuri Radiyo Muhabura y’Inkotanyi nyuma ya Jenoside ajya muri Radiyo Rwanda ariho yavuye ajya kuyobora Rushyashya yakomotse kuri Rwanda Rushya. Burasa asize umugore n’abana batatu.

Umunyamakuru Burasa abaye undi munyarwanda uhitanywe na Stroke umenyekanye nyuma ya Karuranga Virgile wari uzwi nka DJ Miller wapfuye kuwa 05 Mata 2020

Stroke ni iki?

Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

stroke iterwa nuko imjyana yifunze
Iyo udutsi dutwara amaraso mu bwonko twifunze bitera stroke
Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw’ibanze

Ubwoko bwa stroke

Ischemic strokes

Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n’ukwifunga cg kugabanuka cyane kw’imijyana y’amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z’ubwonko zigatangira gupfa.

Hemorrhagic strokes

Ubu bwoko bwo buterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

Transient Ischemic attacks (TIAs)

Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n’ukwifunga kw’udutsi tujyana amaraso.

Ubwoko bwa stroke n’uko bigenda ku dutsi dutwara amaraso

Ibiranga stroke ugomba kwitondera

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

1.Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice
2.Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu
3.Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye
4.Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi
5.Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
6.Guhorana isereri
7.Uburibwe bw’umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

Uburyo ushobora kwirinda stroke

Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

1.Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho
2.Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga
3.Kunywa mu rugero inzoga
4.Niba unywa cyangwa uba hafi y’unywa itabi bihagarike
5.Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo bicisha mu nganda

6.Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.

Ibitekerezo

  • yooooooohh Burasaaaaaa tuzahora tukwibuka gusa ndababaye cyane mfite agahinda mumutima sindabyiyumvisha .uruhukire mumahoro muvandimwe mwizaaaa

    ntibishoboka burasa!!!!! ntibisho boka nyagasani amwakire gusa mwatumenyesha uburyo azaherekezezwa bibaye bishoboka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa