skol
fortebet

Burera: Abatuye mu gace k’amakoro bugarijwe n’umwanda uterwa no kutagira ubwiherero

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Abaturage b’akarere ka Burera by’umwihariko abatuye hafi y’ikirunga mu gace k’amakoro baravuga ko bugarijwe n’umwanda uterwa n’ubwiherero bwubatswe nabi kubera ubutaka bugufi mu bujyakuzimu.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye mu murenge wa Gahunga, ngo usanga ubwiherero bwabo butarengeje metero imwe y’ubujyakuzimu kubera ko iyo bacukura bahura n’urutare rushashe kandi bitakorohera buri wese kurumena.
Uyu ni umuturage wo mu murenge wa Gahunga "Ubwiherero butujuje ubuziranenge dufite biterwa (...)

Sponsored Ad

Abaturage b’akarere ka Burera by’umwihariko abatuye hafi y’ikirunga mu gace k’amakoro baravuga ko bugarijwe n’umwanda uterwa n’ubwiherero bwubatswe nabi kubera ubutaka bugufi mu bujyakuzimu.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye mu murenge wa Gahunga, ngo usanga ubwiherero bwabo butarengeje metero imwe y’ubujyakuzimu kubera ko iyo bacukura bahura n’urutare rushashe kandi bitakorohera buri wese kurumena.

Uyu ni umuturage wo mu murenge wa Gahunga "Ubwiherero butujuje ubuziranenge dufite biterwa n’uko hano dufite ubutaka bugufi, turacukura ntitugere no kuri metero imwe. Ibyo rero bituma umuntu atubaka neza."

Undi nawe ati "...Usanga bitera isazi, ubundi busimba bita ubuzizi n’ibindi ugasanga nyine birikuza mu rugo bigatera ikibazo. Ndetse iyo ubwiherero bwuzuye usanga inkoko zijyamo hanyuma zikaza mu nzu, mbese ntiwareba ukuntu biteza umwanda."

Abaturage bavuga ko kubaka nabi babiterwa n’amikoro make kuko bitoroshye kumena urutare ruri munsi y’ubutaka bw’akarere k’amakoro.

Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo kizwi ndetse yemeza ko kubera imiterere y’ubwo butaka bitakorohera abaturage bose kwiyubakira ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Visi Meya Habyarimana ati "muri kariya gace k’amakoro hari ikibazo kihariye kijyanye no gucukura ubwiherero. Kubaka ubwiherero bumeze neza bisaba rimwe na rimwe ubushobozi butari ku rwego rwa buri muturage..."

Habyarimana yanatanze ihumure ku baturage aho yavuze ko hari ubufasha buzahabwa imiryango 87 itishoboye bwo kububakira neza aho baba.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu karere kose habarurwa imiryango 600 itagira ubwiherero bumeze neza, gusa ngo hafashwe ingamba zo gufasha abatishoboye kubona ubwiherero bwujuje ubuziranenge naho abandi bazagaragaza ubushake buke mu kubaka ubwiherero ngo bazajya bafatirwa ibyemezo bihana.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tugize intara y’amajyaruguru. Gahana imbihi n’igihugu cya Uganda ku mupaka wa Cyanika. Aka karere gafite imirenge 17, muri yo, imirenge ya Gahunga, Rugarama, Cyanika na Kagogo ikaba igizwe n’amakoro kuko yegereye ikirunga cya Muhabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa