skol
fortebet

Burera: Abavukana ubumuga bw’uruhu barasabwa kwibumbira hamwe ngo babone inkunga

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Kimwe no mu bindi bihugu binyuranye,Abanyarwanda bazirikanaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu rwera (nyamweru) aho basabwe kwibumbira mu matsinda n’amashyirahamwe kugira ngo bajye babonera hamwe inkunga yabazamurira imibereho.
Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Burera aho kuri uyu wa Kabiri abantu benshi biganjemo abafite ubumugaga bw’uruhu rwera, ababyeyi babo n’abandi bari bateraniye ku biro by’akarere ka Burera mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
Uyu munsi (...)

Uyu munsi wabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Padiri Bonavanture Twambazimana ari na we washinze umuryango Rwanda Albinism Society wita ku bafite ubumuga bw’uruhu (nyamweru).

Nyuma ya Misa, abitabiriye uyu munsi bateraniye mu birori byabereye ku biro by’akarere ka Burera, aho uyu muryango ufite icyicaro.

Abatari bake, barimo abafite ubu bumuga hamwe n’ababyeyi babo ndetse n’abaturage banyuranye, bagaragaje ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahura nabyo aho bagarutse ku myigire yabo igorana cyane ko bagira ibibazo by’amaso. Aba kandi ngo bahura n’itotezwa muri rubanda kuko abantu babinubira nkaho atari abantu nk’abandi.

Nk’uko abaturage babivuga, ngo hari ababyeyi babyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu rwera bakumva ko ari ishyano bagushije nyamara ubu ni ibyo ntibikwiye kuko ari abantu batekereza kimwe n’abandi bose.

Mu kwita kuri aba bafite ubwo bumuga Padiri Bonavanture avuga ko umuryango yashinze (Amizero Group) udashingira kuri Kiliziya Gatolika, kabishywe ariyo iwutera inkunga, ngo uheze abadasengera muri Kiliziya. Ahubwo asaba abafite ubumuga bw’uruhu bise kugana uyu muryango kuko ubafasha kugera kuri byinshi.

Padiri Bonavanture avuga ko kubahuriza hamwe bituma ibibazo byabo byose bimenyekana noneho hagashakwa uburyo bwo kubafasha kubikemura.

Uyu muryango ukaba ufasha ababana n’ubu bumuga kubona ibikoresho byishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwivuza ndetse bakabashakira ingofero zibafasha kwirinda izuba n’ibindi.

Kugeza ubu umuryango Rwanda Albinism Society umaze guhuriza hamwe ababana n’ubumuga bw’uruhu rwera bagera ku 160 aho ubafasha kugera ku bintu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa