skol
fortebet

Burera na Gicumbi: Igisirikare cyasabye abayobozi kugisaba umusada niba kurandura amavunja byarananiranye

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Aha ingabo z’ u Rwanda zari mu bikorwa bya Army week
Akarere ka Burera kasanze ingo 310 zirwaye amavunja. Ukuriye ingabo mu karere ka Burera na Gicumbi arasaba abayobozi b’ imirenge babona kurandura amavunja byarananiranye kubimenyesha igisirikare.
Umwanda n’ amavunjya mu karere ka Burera na Gicumbi si inkuru nshya. Nk’ uko byatangajwe na City Radio Umuyobozi w’ Akarere ka Burera wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko baherutse gukora igenzura (...)

Sponsored Ad

Aha ingabo z’ u Rwanda zari mu bikorwa bya Army week

Akarere ka Burera kasanze ingo 310 zirwaye amavunja. Ukuriye ingabo mu karere ka Burera na Gicumbi arasaba abayobozi b’ imirenge babona kurandura amavunja byarananiranye kubimenyesha igisirikare.

Umwanda n’ amavunjya mu karere ka Burera na Gicumbi si inkuru nshya. Nk’ uko byatangajwe na City Radio Umuyobozi w’ Akarere ka Burera wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko baherutse gukora igenzura bagasanga ingo 310 zirwaye amavunja.

Yagize ati “Urwego rw’ akarere rwaramutse kugera ku rwego rw’ umudugudu kugira ngo turebe ingo zaba zifite amavunja zabaye 310.

Brig. Gen. Claver Kirenga uhagarariye ingabo mu karere ka Burera na Gicumbi asaba abayobozi bafite abaturage barwaye amavunja kubimenyesha igisirikare.

Ati “Niba hari umusada mudushakaho muwutubwire, tukongera kumva amavunja mu murenge wawe ni ikibazo. Burya abantu ntibagahishe, jya utubwira uti njyewe ku kibazo iki n’ iki ndasaba ko mumfasha, guhisha bikamenywa n’ abandi ni ubuturage. Ikibazo cy’ amavunja uhereye ku mudugudu n’ utugari tukirangize kive mu nzira”
V/Meya Habyarimana akomeza avuga ko ubu bafashe ingamba zo kurandura amavunja burundu kuko ngo urugendo rudashira rutabaho.

Ati “ … Mu by’ ukuri barahanduye ubu bose barakize. Hagiyeho uburyo bwo gukurikirana kugira batongera kurwara, tubinyuza mu banyanama b’ ubuzima kugira ngo bite ku barwaye amavunja. Twabwo twakomeza kuvuga ngo ni urugendo ni urugendo urugendo rudashira ntabwo rubaho.

Abaturage bavuga ko aya mavunja bayaterwa n’ umwanda aho bavuga ko hari bagenzi babo badakubura amazu babamo.

Umwe ati “Hari igihe ureba umuntu ugasanga uburingiti araramo ntibiherutse utuzi nakeya, atajya afata iminyereri ngo abe yakubura mu nzu anahasutse amazi imbaragasa zisohoke”

Ubuyobozi bw’ akarere uretse kuba bugiye kwifashisha abajyanama b’ ubuzima mu guhangana n’ ikibazo cy’ amavunja busaba abaturage gukurungira amazu yabo.

Ingabo z’ u Rwanda zimaze kumenyerwaho gukemura ibibazo byigize akari aha kagahe bibangamira imibereho myiza y’ abaturage. Uretse kuba ingabo z’ u Rwanda zifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye nk’ umuganda rusange n’ ibindi zatanze umusanzu ukomeye muguhangana na nkongwa yari yibasiye ibigori by’ abaturage.

Ibitekerezo

  • Ngahose nikize na nyaruguru kiharandure itonesha, ikene, itonesha namacakubiri biri muri nyobozi ihari turebe!! Ubuse bamwe nibicwa abandi......

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa