skol
fortebet

Burera, Rubavu na Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge hanafatwa abacuruzi b’urumogi

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga, ku itariki ya 6 bangirije mu ruhame inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda na kanyanga byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana ane na bitanu (7,405,000frw).
Iki gikorwa cyo kwangiza izi nzoga n’iki kiyobyabwenge cya kanyanga mu karere ka Burera cyabereye mu mudugudu wa Matara akagari ka Karwasa, kikaba cyari kiyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga, ku itariki ya 6 bangirije mu ruhame inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda na kanyanga byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana ane na bitanu (7,405,000frw).

Iki gikorwa cyo kwangiza izi nzoga n’iki kiyobyabwenge cya kanyanga mu karere ka Burera cyabereye mu mudugudu wa Matara akagari ka Karwasa, kikaba cyari kiyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga Mwambutsa Amani Wilson, hakaba harangijwe amakarito 2109 ya blue sky, amakarito 250 ya Host warage, amakarito 154 ya chief kitoko , amakarito 100 ya coffee sprit, amakarito 190 ya vodka chase, amakarito 846 ya African gin, na litiro 40 za kanyanga byose byafatiwe muri uyu murenge.

Nyuma yo kwangiriza izi nzoga n’ibi biyobyabwenge mu ruhame, Mwambutsa yakanguriye abaturage bari aho kwirinda kunywa no gucuruza inzoga zitemewe, kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo no ku mibanire y’abagize umuryango.

Aha yaravuze ati:” Uretse kuba izi nzoga na kanyanga bitemewe mu Rwanda, bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko kandi hari ibinyobwa byinshi byujuje ubuziranenge kandi byemewe n’amategeko byacuruzwa kandi bikanyobwa mu Rwanda."

Mwambutsa yasabye abaturage b’umurenge wa Gahunga kurushaho kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere zirimo umuganda, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi, anaboneraho kubakangurira kwitabira igihembwe cya mbere cy’ihinga kigiye gutangira mu minsi yavuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yatumye izi nzoga zitemewe n’iyi kanyanga bifatwa, anabasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, bahanahana amakuru y’icyahungabanya umutekano wabo.

IP Gasasira yasabye abaturage kutishora mu biyobyabwenge kuko ubikoresha bimuteza gukora ibyo atazibityo bikamuganisha mu byaha bitandukanye.

Aha yaravuze ati:” Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ubikoresha, bikamuviramo gukora ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa kuko nta mutimanama aba afite wo gutandukanya icyiza n’icyibi. Ni byiza rero ko tubyirinda kugirango tutagwa mu cyaha.”

Abaturage ba Gahunga bavuze ko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we, bakarwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko biboneye ko iyo bifashwe bikangizwa biteza uwabikoraga igihombo gikabije, umuryango we ukabaho mu bukene.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kandi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafatanye uwitwa Munyentwari Denis w’imyaka 33 ibiro 18 by’urumogi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi, undi witwa Rugira Emmanuel w’imyaka 40 akaba yarafatiwe mu murenge wa Ntarabana, akarere ka Rulindo, afite udupfunyika 1900 tw’urumogi, nawe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa