skol
fortebet

Buri masegoda 15 umukozi apfira mu kazi, mu Rwanda abakozi 90% ntibatangirwa ubwiteganyirize

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

.Abakozi 10% nibo gusa batangira ubwizigame muri RSSB.
.Buri masagoda 15 umukozi apfira mu kazi

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda na Ministeri y’ abakozi n’ umurimo bahuriza na sendika y’ abakozi CESTRAR ku kuba hari indi ntambwe u Rwanda rukwiye gutera mu kubungabunga ubuzima n’ umutekano w’ umukozi.

Si ibiro byose wageramo ngo usange abakozi bafite amazi meza yo kunywa. N’ aho uyasanze wibwira ko ari uko uwo mukoresha akunda abakozi be nyamara biri mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Iri tegeko rivuga ko umukozi wese akwiye guhabwa amazi meza ku buntu, rikongeraho ko umukozi ukora akazi gashobora kumugabanyiriza ubudahangarwa bw’ umubiri akwiye kurengerezwaho icyo kunywa kurenze amazi.

Dr. Jean Damascene Iyamuremye, Umukozi muri RBC mu gashami gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, asanga kugira ngo ubuzima bw’ umukozi burusheho kuba bwiza akwiye kumvikana n’ umukoresha we kandi umukoresha agashima umukozi igihe yakoze neza.

Agira ati “Umukozi iyo umushimye yakoze neza ukamubwira uti ‘umusaruro mwiza twabonye ni uko wakoze neza, bimurinda stress’”

Ubushakakashatsi bwakozwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku murimo OIT muri 2015, bwagaragaje ko buri masagonda 15 umukozi apfira mu kazi.

Mu bitera izi mfu harimo impanuka zo mu kazi n’ indwara z’ ibyorezo abakozi bakura mu kazi.

Mu ndwara zihitana abakozi harimo stroke. Stroke ni uguturika ku imitsi yo ku bwoko ahanini bitewe n’ umunaniro ukabije.

Umuyobozi mukuru muri RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe Dr Yvonne Kayiteshonga avuga ko umukozi ari we ukwiye kwiyumva akaba ari nawe ufata iya mbere mu kwiyitaho.

Mu Rwanda ntibyoroshye kumenya imibare y’ abakozi bapfira mu kazi….

Umukozi wa Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo ushinzwe ubuzima n’ umutekano w’ abakozi mu kazi Patrick Kananga avuga ko mu Rwanda bitoroshye kumenya imibare y’ abakozi bapfira mu kazi.

Yagize ati “Mwabonye ko imibare nabahaye ari iyo ku rwego mpuzamahanga, mu Rwanda ntabwo byoroshye kumenya umubare w’ abakozi bapfiriye mu kazi kuko 10% nibo bonyine banditse muri RSSB. Umukozi wese upfuye cyangwa ugiriye ikibazo mu kazi umukoresha we atanga raporo muri RSSB, bivuze ko RSSB ariyo yakabaye imenya imibare y’ abakozi bapfuye ku mwaka”

Kananga avuga ko itegeko rishya ry’ umurimo rigiye kujya ahagaragara ritegeka umukoresha utarateganyirije umukozi we ko agomba kumwishyurira ibyo RSSB igenera umukobozi wagiriye ikibazo mu kazi.

Ibi ngo ni mu rwego rwo gukangura abakoresha badateganyiriza abakozi babo.

Umuyobozi wa Sendika y’ abakozi mu Rwanda Hobbess Nkundimana asanga ku kugira ngo ubuzima n’ umutekano ku kazi byubahirizwe bisaba ko iyi ngingo iganirwaho kenshi. Ikindi abona cyakorwa ni ugukuraho icyuho kiri mu itegeko ry’ umurimo mu Rwanda.

Agira ati “Ubuzima n’ umutekano ku kazi ni imwe mu mpamvu yangombwa yagombye kuganirwaho, birashoboka ko byagerwaho igihe ababishinze babihagurukira. Imbogamizi ni amategeko dufite…nta mukozi ushobora guhabwa ikiruhuko cyo kujya kwivuza(repos medical) cy’ iminsi irenze 15 adatanze icyemezo cy’ abaganga batatu, kugira ngo azabone kujya kuruhuka ni ko itegeko rivuga!”

Amateko mpuzamahanga avuga ko amasaha umukozi akwiye kumara mu kazi ari amasaha umunani, mu Rwanda ni amasaha icyenda.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko kugira ngo ubuzima bw’ umuntu bugende neza agomba kubona ikiruhuko gihagize.

Gusa hari abibaza uko byagenda ku gihugu nk’ u Rwanda aho abantu bagomba gukora cyane ngo bagere ku iterambere.

Dr Iyamuremye avuga ko ari byiza ko abantu bakora amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi, gusa ngo abakozi bagomba gukora basimburana. Ikindi ni uko ngo umukozi akwiye gutandukanya amasaha y’ akazi n’ ikiruhuko.

Ati “Usanga umukozi nk’ umuganga ahera saa moya za mu gitondo akora akageza saa mbili z’ umugoroba, ubwo se aba akiri umuntu? Gahunda yo gukora iminsi yose, amasaha 24 ni nziza ariko hakwiye kubaho shift(ugusimburana mu kazi). Ikindi umukozi akwiye gusiga akazi muri office”

Ku isi, umukozi umwe muri 5 afite ikibazo cyo mu mutwe. Isi ikoresha tiliyari y’ amadorali y’ Amerika ivuza abakozi bafite uburwayi bwo mu mutwe buri mwaka. Buri mwaka abakozi 10% basiba akazi kubera ikibazo cyo mu mutwe.

Dr Kayiteshonga ati “Nta muntu ufite ubudahangarwa ku kibazo cyo mu mutwe. Gusa abakozi 43% bumva batabwira bagenzi babo ko bahuye n’ ikibazo cyo mutwe”

Ibitekerezo

  • Yewe nibe nabo bakora muri office!!! Urebye abakora mu mahoteri wakwibaza niba ari abantu cg moteri!!! Ngaho henshi nta contract! Gutinda guhembwa no kwamburwa!!! Gukora amasaha menshi!!! Yewe nzaba mbarirwa!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa