skol
fortebet

Buri twita rigomba kuba ryateguwe kandi birashoboka

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Inda zitateganyijwe ntabwo zigaragara mu bakobwa n’ abasore gusa ahubwo n’ abagore bubatse nabo batwara inda batateganyije. Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu Rwanda ikigero cy’ inda zitifujwe kiri kuri 47%. Impuguke mu bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere n’ uburenganzira bwa muntu Dr Aflodis Kagaba asanga Abanyarwanda bahinduye imyumvire na Leta y’ u Rwanda ikaborohereza byagabanya ikigero cy’ inda zitifujwe.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ umuryango utari uwa Leta wita ku buzima (Rwanda Health Development Initiative: HDI) Dr Aflodis Kagaba, yabigarutseho ku wa 14 Kamena 2018 mu nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali, yaganiraga ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere.

Uyu muyobozi wa HDI yavuze ko kimwe mu bituma inda zitateguwe ziyongera ari imyumvire ya bamwe mu Banyarwandakazi ituma mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina abagabo babafatirana.

Dr Agaba ati “Hari n’ ababikora badakinze. Umukobwa akaba yagusuye ariwe ntiyateguye ko mukora imibonano mpuzabitsina, nawe ntiwabiteguye ariko kuko mwicaranye mu ntebe mukumva murabishatse, bigasa no kumufatirana ngo adasubiza ubwenge ku gihe akisubira, hari uvuga ngo nimuva iruhande kajya gukinga cyangwa kwambara agakingirizo ndasanga yisubiyeho”

Umugabo si we wenyine ukora imibonano mpuzabitsina n’ umugore arayikora, bakwiye kubiganiraho bagafatira umwanzuro hamwe ntihabeho ko umwe afatirana mugenzi we.

Imyumvire ishingiye ku madini nayo ituma habaho inda zitateguwe

40% by’ amavuriro yo mu Rwanda ni ay’ abihaye Imana, na 60% by’ amashuri yo mu Rwanda ni ay’ abihaye Imana.

Dr Agaba avuga ko umuntu ugiye kwa muganga gushaka uburyo butuma adasama hari abaganga bamuhitiramo uburyo batabanje kumusuzuma, ahubwo bakamuhitiramo uburyo bagendeye kumyemerere yabo. “Umuganga w’ umurokore ashobora gushishikariza abasore n’ inkumi gukoresha agakingirizo?”

Muri 2016 , abana 17500 batwaye inda batateganyije. Inda wateganyije n’ inda utwara wabanje kumvikana n’ uwo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina ko mugiye kubyara umwana kandi mukaba mwarateguye uko uwo mwana azabaho.

Dr Agaba avuga abanyarwanda bahinduye imyumvire ukeneye agakingirizo akajya kukagura atikandagira, adafite isoni ngo abanze areke abantu bose bari muri boutique babanze basohoke, ukeneye uburyo bwo kuboneza urubyara akajya kwa muganga abaganga bakamuha serivise batarebye niba ari umugore cyangwa umukobwa, ngo ibi biri mu byagabanya inda zitateguwe.

Dr Agaba ati “Buri twita ryose rigomba kuba ryateguwe kandi birashoboka”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa