skol
fortebet

Bwa mbere Kigali igiye kwakira inama nini izitabirwa n’ abantu 10 000

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’ umwaka utaha I Kigali mu Rwanda hazabera inama nini ivuga kuri SIDA, International Conference on AIDS and STI’s in Afurika izitabirwa n’ abantu ibihumbi 10 akaba ariyo nama izaba yitabiriwe n’ abantu benshi mu Rwanda.
Iyi nama yatangiye kuba mu 1990. Mu buryo busimburana ibera mu bihugu bikoresha Icyongereza no mu bikoresha Igifaransa. Iyi nama ibanzirizwa n’ inama yo gutoranya ikirango kizakoreshwa (Logo), uyu mwaka uzatsinda azahabwa 1000$.
Abategura iyi nama bavuga ko iyo logo (...)

Abategura iyi nama bavuga ko iyo logo igomba kuba ikoze mu buryo bugaragaramo indangagaciro z’ u Rwanda kuko arirwo ruzayakira, intego z’ iterambere rirambye SDGs, Gahunda yo kurarwanya SIDA 90-90-90, n’ icyerekezo cyo kurandura SIDA bitarenze 2030.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda Dr Patrick Ndimubanzi avuga ko ari amahirwe ku Rwanda kuba rugiye kwakira iyi nama ICASA2019.

Yagize ati “(muri iyi nama) Abantu bafite virusi itera SIDA barahura bakaganira ntibihebe bakiteza imbere bakahateza n’ igihugu cyabo”

Dr Ndimubanzi avuga ko icyo u Rwanda ruzasangiza abazitabirira iyi nama ihuza impuguke, abakora muri Leta n’ abari mu matsinda yo kurwanya SIDA ari itambwe imaze guterwa n’ u Rwanda kurwanya SIDA.

Ati “Ubu ng’ ubu mu Rwanda umurwayi wa SIDA ni umuntu ushobora kubaho ubuzima nk’ ubw’ abandi bantu akurikije ibyo abaganga bamubwira. SIDA tuyivura hafi mu bigo nderabuzima byose byo mu Rwanda. Ahantu hose turayipima. Ikintu dushaka gukangurira abantu urubyiruko cyane cyane ni ukuyirinda”

Umuyobozi akaba n’ umuhuzabikorwa wa ICASA Luc Bodea avuga ko iyi nama ari umwanya wo guhuza abarwayi ba SIDA bakaragaragaza akato bakorerwa bikaba n’ umwanya wo kurebera hamwe uko karwanywa.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center kuva tariki 3 – 7 Ukuboza 2019. Izitabirwa n’ abantu 10 000 bivuze ko ariyo nama ya mbere u Rwanda rugira kwakira nini kuko inama zikomeye zirimo Afurika Union Summit na World Economic Forum zitigeze zitabirwa n’ abantu baganga gutya. WEF 2016 yitabiriwe n’ abantu 3000 kandi iri mu nama zitabiriwe cyane mu zo u Rwanda rwakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa