skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka,inkiko zo mu Rwanda zemereye umugore kuba yatwitira mugenzi we

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere mu Rwanda, urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana uwundi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ’surrogacy’.

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ejo kuwa gatanu nibwo rwaciwe uru rubanza.

Umugore n’umugabo bashaka ko bababyarira bamaranye imyaka icumi bataragira amahirwe yo kubyara umwana.

Urukiko rwategetse ko umwana akimara kuvuka azandikwa ku babyeyi bazamubyara, ariko akazabana n’uwamutwise igihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuvuka.

Aba bamaze kumvikana ko umwe atwitira umwana mugenzi we bagiye kwa muganga bababwira ko ibyo bintu bitaraba mu Rwanda batazi niba byemewe.

Byabaye ngombwa ko izo ’couples’ ziyambaza urukiko, urukiko rwa mbere rwanze ikifuzo cyabo, baregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikibazo benshi bibaza ni; umwana navuka azaba ari uwande? ari uwamutwise, n’abahuje intanga zabo.

Icyo amategeko avuga

Umunyamategeko Christian Garuka wabaye "inshuti y’urukiko" muri uru rubanza yaganiriye na BBC kuri iyi ngingo n’amategeko.

Asobanura ko mu rwego rwa siyansi muri ’surrogacy’ uwatwite umwana ataba ari uwe, ati:"Ariko kuko bitamenyerewe hano abantu bumva ko umwana ari uwuwamutwite."

Bwana Garuka avuga ko ingingo ya 254 yitegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rivuga ko "kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga".

Yongeraho ati: "Urumva rero itegeko risa nkaho rifunguye kuko ubwo buryo bwa surrogacy nabwo ni ikoranabuhanga."

Bwana Garuka abona ko hakenewe itegeko ryihariye ribisobanura neza kuko itegeko ririho "rirabyemera mu buryo buri rusange."

Ati: "Abashinzwe gushyiraho amategeko bakwiye kwigira kuri uru rubanza kugirango ubutaha bisobanuke neza abantu ntibakirirwe baca mu manza, hajyeho umurongo wo kugenderaho n’ibisabwa ngo surrogacy ikorwe".

Kubwe, uru rubanza rwerekana ko "Abanyarwanda bagenda bamenya uburenganzira bwabo mu mategeko" bakagana inkiko "nazo zikareba aho itegeko ridasobanutse neza zigafasha abantu kubona uburenganzira bwabo."

BBC

Ibitekerezo

  • Ese mubyukuri inkuru musohora zigira uzigenzura mbere yuko zisohoka? Uwandika inkuru se nta mwanya wo gusubiramo ngo arebe ibyo yandika?
    Ntibyumvikana rwose kwangika amakosa mu mutwe w’inkuru byumwihariko. Ngo “Inkoko” zo mu Rwanda hahahahaha

    Mwakoze ikosa mwandika ngo inkoko zo murwanda kdi ari inkiko zo murwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa