skol
Kigali
startimes

Izindi Kaminuza 2 zambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 4057

Kaminuza ya Christian University of Rwanda yashinzwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuri ubu wayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.


Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yemeje aya makuru, asobanura ko izi kaminuza zarimo ibibazo bitandukanye bishamikiye ku ireme ry’uburezi rikemangwa, n’andi makosa y’imicungire y’ibyo bigo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagize ati “Kaminuza ya Kibungo yari ifite uruhushya rwo gukora rwa burundu ikaba yo yarahagaritswe mbere, Christian University of Kigali yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito. Ariko kuko yari yarananiwe kubyuzuza kuva yatangira gukora muri 2016, byabaye ngombwa ko na bwa burenganzira bw’igihe gito ibwamburwa.

Indi ni Indangaburezi College of Education ikorera mu karere ka Ruhango, yigishaga amashami atandukanye y’uburezi. Iyi na yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito ariko na yo yananiwe kuzuza ibyari bisigaye ngo yemerwe n’amategeko, bituma na yo yamburwa bwa burenganzira bw’igihe gito, ni ukuvuga ko ari kaminuza eshatu zahagarikiwe igihe kimwe”.

Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko igenzura rikomeje no mu zindi kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bigaragare hakiri kare.

Ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo, ni yo mpamvu Inama Nkuru Ishinzwe Uburezi (HEC) iba igomba gukora igenzura rihoraho, kandi n’ubu amagenzura arakomeje. Aho bazasanga hari ibidakosorwa cyangwa batubahiriza ibisabwa hazafatirwa ibyemezo. Gusa aho hose ibibazo bigomba kuba byakemutse mbere y’uko amashuri muri rusange atangira”.

Izi kaminuza zose zikaba zarahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2020 ziyongera no kuri kaminuza ya UNIK iherutse nayo guhagarikwa.

Christian University of Rwanda, yafunzwe mu gihe Dr Habumuremyi wayishinze amaze iminsi afunzwe akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rifunga iyi Kaminuza rivuga ko hakozwe ubusesenguzi bikagaragara ko ifite urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi ndetse n’imyigishirize.

Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC).

Christian University of Rwanda yashinzwe muri Gashyantare 2017, yatangije ishami i Kigali muri Centre Pastoral Saint Paul aho byoroheye buri wese kuza kuhigira dore ko ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Mbere yo kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali yari imaze imyaka isaga ibiri ikorera mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yanditse amateka yo kuba ariyo ya mbere yahageze bwa mbere.

Muri CHUR hatangirwagamo amasomo arimo itangazamakuru n’itumanaho, icungamutungo n’ibaruramari, uburezi n’ibindi.

Kuva mu 2018, iyi kaminuza yatangiye kuvugwamo ibibazo birimo kudahemba abarimu n’abakozi ndetse bamwe bakaba baragiye bitabaza itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo w’imyaka 58 yabaye umuntu wa 27 wishwe na Covid-19 mu...

Kuri uyu Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
21 September 2020 Yasuwe: 1698 0

Abantu 51 bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe abandi 21 bayanduye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2020,mu...
20 September 2020 Yasuwe: 1339 1

Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yabaye umuntu wa 26 uhitanywe na Covid-19 mu...

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje...
19 September 2020 Yasuwe: 3886 1

Tuyisenge w’imyaka 23 yishe umugore we Claudine w’imyaka 32 bapfa...

Mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga mu Karere...
19 September 2020 Yasuwe: 7670 0

Abandi bantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda handura abandi...

Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
18 September 2020 Yasuwe: 2183 0

Umugabo w’imyaka 48 yabaye umuntu wa 23 Covid-19 yahitanye mu...

Kuri uyu Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko I...
17 September 2020 Yasuwe: 2280 0