skol
fortebet

Covid-19: Abantu 21 bakize mu Rwanda abandi 7 bashya barayandura

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020, abantu 07 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi bose baba 2,111.

Sponsored Ad

Abarwayi bagaragaye I Kigali ni 5 bavuye mu bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi n’abandi babiri babonetse I Rusizi.

Uyu munsi kandi hakize abantu 21 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,258. Abakirwaye ni 848. Abapfuye:5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Nyuma y’igihe gisatira icyumweru ingendo zikorerwa mu kirere zikomorewe, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje guhura ingorane z’uko hari abaturuka mu mahanga bitwaje ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 bitari mu byo Minisiteri y’Ubuzima yemeza nk’ibyizewe.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yatangaje ko ibyo bikomeje kongerera u Rwanda umutwaro wo kubashyira mu kato kugeza igihe ibisubizo byabo byizewe bizabonekera.

Yagize ati: “Nyuma yo gufungura ikirere, dufite bamwe mu bagenzi baza bitwaje ibisubizo by’ibipimo bifatwa bwangu (RAT/Rapid antigen test) mu gihe twatangaje ko twemera gusa ibikorwa mu buryo bwimbitse (PCR/polymerase chain reaction). Ibi bitwongerera umutwaro wo kubashyira mu kato no kubitaho, no kongera tukabapima kugira ngo duhamye neza ko ari bazima.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije, yagarutse kuri iyo mbogamizi mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika ndetse n’abandi bayobozi bagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’icyorezo cya COVID-19.

Gupima mu buryo bwimbitse bifasha gutahura utunyangingo twa COVID-19 kabone n’iyo yaba itarakwira mu mubiri, mu gihe uburyo bwa vuba bwo bugerageza kureba niba abasirikare b’umubiri barahinduye imikorere kubera icyo cyorezo.

Ubwo buryo bwihuse ngo ntibuhenze kuko budatwara igihe n’imbaraga, ariko haba hari ibyago by’uko umuntu yabona igisubizo ko ari muzima mu gihe yamaze kwandura virusi.

Bivuze ko umuntu ashobora kuba afite virusi ariko abasirikare be bakaba bagikora neza ku buryo byagorana kuvuga ko afite ubwandu. Minisiteri y’Ubuzima isaba buri wese uteganya kuza mu Rwanda kwipimisha byimbitse nubwo bihenda cyane kandi bigasaba inzira igoye

U Rwanda rwafunguye ikirere ku ya 1 Kanama 2020, indege zitwara abantu zihabwa rugari rwo kugera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali nyuma y’amezi ane zitemerewe kuhagera.

Mbere yo kwemerera abaturuka mu mahanga kwinjira mu gihugu, habanjye gukorwa imyiteguro itandukanye igamije kugabanya ibyago cyo gukwirakwiza icyo cyorezo haba mu ndege, ku bibuga by’indege ndetse no mu Gihugu.

Muri iyo myiteguroharimo kuba abifuza gusura u Rwanda bagomba kwitwaza ikemezo cya laboratwari yizewe cyafashwe nibura mu masaha 72 ashize, kigaragaza ko bapimwe COVID-19 ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima.

Abaturutse mu mahanga bitwaje ibyangombwa by’uko bapimwe COVID19 mu masaha 72, bongera gufatirwa ibizamini iyo bageze mu Rwanda, bagategerereza ibisubizo mu ma hoteri yateganyijwe mu gihe cy’amasaha 24.

U Rwanda rukoresha uburyo bwimbitse mu gupima abarwayi ba COVID-19, aho bivugwa ko igipimo kimwe gikorwa gitwaye amadorari y’Amerika arenga 100. Nubwo ubwo buryo buhenze, impuguke mu by’ubuvuzi zigaragaza ko ari bwo bwonyine bwizewe kuko bwita ku tunyangingo duto cyane kurusha ubundi bwifashishwa mu gupima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije yakomeje avuga ko izindi mbogamizi u Rwanda rukomeje guhura na zo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19, zirimo n’iz’ubwandu bwambukiranya imipaka y’ibihugu byo mu karere.

Yagize ati: “Kuri twe, biragaragara ko hakiri byinshi byo gukorwa mu guhuza ibikorwa byo mu Karere. Turacyarimo guhura n’ingorane z’ubwandu bwambukiranya imipaka mu bashoferi b’amakamyo (n’ababaherekeza) bakorera mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa