skol
fortebet

Covid-19: Abantu 67 banduye mu Rwanda hakira abandi 15

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Kanama 2020,mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 67 barimo 50 bo mu mujyi wa Kigali (abapimwe mu bacuruzi bo mu masoko yafunzwe muri Kigali), Rusizi:16(bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Kirehe:1.Abamaze kwandura iki cyorezo bose ni 2,644.
Uyu munsi kandi hakize abantu 15 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,698,abakirwaye ni 936. Abapfuye:10.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Kanama 2020,mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 67 barimo 50 bo mu mujyi wa Kigali (abapimwe mu bacuruzi bo mu masoko yafunzwe muri Kigali), Rusizi:16(bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Kirehe:1.Abamaze kwandura iki cyorezo bose ni 2,644.

Uyu munsi kandi hakize abantu 15 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,698,abakirwaye ni 936. Abapfuye:10.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, abinyujije kuri Twitter, yabwiye abaturarwanda ko kuba Covid-19 yarishe abantu 2 ejo bikwiye kugira icyo bibabwira bagakaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.

Ati “Uyu munsi, COVID-19 yahitanye abantu babiri. Nibwo bwa mbere mu Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe!. Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU!. Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka!”.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 18 Kanama 2020 ryerekana ko babiri bitabye Imana ariko ntihatangajwe aho bavurirwaga cyangwa aho batuye.

Rikomeza rigira riti ‘‘Twihanganishije imiryango y’Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 bitabye Imana.’’

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi, aho kuri uyu wa Kabiri mu basanganywe ubwandu bagera kuri 37 harimo 28 bo muri uyu mujyi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko u Rwanda rutazigera rwemera ko icyorezo cya Coronavirus kirenga ubushobozi bwarwo bwo kukigenzura kuko nibiba ngombwa ibice bimwe bizashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Yagize ati “Ni icyemezo gikaze kinashoboka, abantu babimenye ko imibare nigumya kwiyongera hari ibyemezo bikaze bizafatwa kandi n’ahandi byagiye bifatwa. Amabwiriza dufite niko abidutegeka, ngo duhagarike ikwirakwira ry’icyorezo aho byagiye bigaragara ko cyageze mu baturage benshi; muri Rusizi niko byagenze, muri Kigali hari utugari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.’’

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa