skol
fortebet

Covid-19 Abantu 93 bo mu mujyi wa Kigali na Rusizi banduye hakira abandi 46 mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiter y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abanduye bashya 93 barimo abo mu mujyi wa Kigali:80 n’ab’I Rusizi:13 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato.Abamaze kwandura bose babaye 2,293.

Sponsored Ad

Abakize uyu munsi babaye 46 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,604.Abakirwaye ni abantu 681.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu gihe Isi yose irangamiye urukingo rwa COVID-19, ukwikunda no kwikubira kuri kugaragazwa n’ibihugu bikize gushobora kuzatuma ibikennye bihura n’imbogamizi mu kugera kuri uru rukingo igihe ruzaba rwabonetse.

Mu nama zihuza itangazamakuru n’abayobozi b’ibihugu bitandakunye barimo n’ab’ibikennye ntizishobora kurangira batabajijwe ku bijyanye n’urukingo rwa COVID-19.

Ahanini ababaza ibi bibazo baba bifuza kumenya aho ibihugu byabo bihagaze ku bijyanye n’inkingo ziri gukorwa hirya no hino ku Isi ndetse n’uburyo zizabageraho igihe zizaba zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.

Mu gihe urukingo rwa COVID-19 rwaba rubonetse hari impugenge z’uko bizagorana kugira ngo rugere mu bihugu bikennye bitewe n’ukwikubira gushobora kuzaranga ibikize.

Si ubwa mbere kwikubira urukingo byaba bibaye mu mateka y’Isi kuko mu 2009 ubwo habonekaga urukingo rw’icyorezo cy’ibicurane by’ingurube bizwi nka ‘Swine flu’, ibihugu bikomeye byagaragaje ukwikunda kudasanzwe maze bigura ingano yose y’uru rukingo rwari ku isoko ibikennye bisigara biteze ibyiringiro ku Uwiteka.

Robinson wari umutsinda rya Amerika rishinzwe gushakira umuti iki cyorezo aganira na CNN yahamije ko ibihugu bikennye byahuye n’akaga icyo gihe.

Ati “Ibihugu byinshi byafunze inzira zasohora uru rukingo kugeza igihe bimaze kugira ingano z’urwo bifuzaga.”

Ku bw’amahirwe iki cyorezo nta muntu waje kumenya uko cyikijije, ibintu bishobora kutazabaho kuri COVID-19 kuko kugeza ubu itaragaragaza ko ishobora kwikiza.

Izi mpugenge z’uko hashobora kuzabaho kwikunda kw’ibihugu bikize mu gihe urukingo rwa COVID-19 rwaba rubonetse na OMS yarazigize maze itangiza amasezerano azwi nka ‘Access to Covid-19 Tools’ (ACT) Accelerator’ hagamijwe kumvisha abayobozi b’Isi ko abantu bose bakwiye kuzagerwaho n’urukingo rwa COVID-19 nta busumbane.

Aya masezerano u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika banze kuyasinya, ndetse nyuma y’ukwezi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zitangaza ko zikuye muri OMS.

Uretse inkingo ziri gukorerwa muri Amerika, iki gihugu cyatangiye no gutangatanga iziri gukorerwa ahandi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Abafaransa gikora imiti n’inkingo kizwi nka ‘Sanofi’, aherutse gutangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo zizabona bwa mbere ku rukingo bari gukora.

Ibyavuzwe n’uyu muyobozi byaje kuvuguruzwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, avuga ko “urukingo rwa COVID-19 ruzaba ari umutungo w’Isi kandi ko rugomba kuzubahiriza amategeko agenga isoko”.

Ibyavuzwe n’umuyobozi wa Sanofi yabitewe n’uko ikigo cya Amerika gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, BARDA, cyamaze gushyira miliyoni 30 z’amadolari mu bushakashatsi bwabo bwo gukora urukingo rwa COVID-19.

Mu rugendo Isi irimo rwo guhangana na COVID-19, si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zigaragaje kwikunda, kuko mu mpera za Kamena zaguze umuti wose wa Remdesivir wagombaga gusangirwa n’Isi yose mu gihe cy’amezi atatu.

Mu buryo busa n’ubweruye muri Gicurasi Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, we yabwiye OMS ko igihugu cye kitazaha Isi urukingo rwa COVID-19 mu gihe cyo kizaba kitaramara kugira ingano igihagije ubwacyo.

Ibiri gukorwa n’ibi bihugu ntibitandukanye cyane n’ibiri gukorwa n’u Burayi kuko bumaze gushora arenga miliyoni 400 z’amadolari mu bigo biri gukora inkingo.

Mu bigo biri gukora inkingo za COVID-19 byamaze gufata amafaranga y’u Burayi harimo ‘Curevac’ yahawe miliyoni 88 z’amadolari na BioNTech yahawe miliyoni 117 z’amadolari.

Sanofi yo yamaze kwemera ko izaha u Burayi inkingo miliyoni 300 mbere y’uko izigeza ahandi.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na The East African mu mpera z’ukwezi gushize yagaragaje ko umugabane wa Afurika nawo wagize impungenge z’uko byazagorana ko ugerwaho n’urukingo rwa COVID-19, akaba ariyo mpamvu wishyize hamwe kugira ngo uzarusabire hamwe.

Ati “Ubwo inkingo zizaba zimaze kuboneka, tuzakenera ingano yazo nyinshi. Birasa n’aho mu gihe tudakoreye hamwe nk’umugabane dushobora kuzisanga umugabane wibagiranye mu gihe ibindi bice by’Isi byo biri kubona urukingo.”

“Niba igihugu gito gitonze umurongo ku giti cyacyo, buri gihugu uko ari 55 cyangwa se ibihugu byose bigatonda umurongo ku giti cyabyo, ntaho twagera. Ariko niba dukomeje gukorera hamwe nk’umuryango, biduhesha amahirwe yo kugerwaho n’urukingo icya rimwe hanyuma rugakwirakwizwa mu bihugu, bituma byoroha.”

Byaba ari amahire mu gihe iyi gahunda ya Afurika yaba itanze umusaruro ariko hagasigara hibazwa uko ibindi bihugu bikennye byo muri Aziya na Amerika y’Epfo byo bizabaho dore ko nabyo COVID-19 itabyoroheye.

Kugeza ubu ku Isi hose hamaze gukorwa inkingo za COVID-19 zigera kuri 138 zirimo zirindwi zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa