skol
Kigali
startimes

Covid-19: Habonetse abandi barwayi 13 bose bo mu karere ka Rusizi hakira abandi 9 mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 1584

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus bashya 13 bose baturuka mu karere ka Rusizi. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda babaye 410.


Uyu munsi hakize abantu 9 bityo abamaze gukira bose baba 280. Abakirwaye baba 128 mu gihe hamaze gupfa abantu 2.

Abarwayi bashya bagaragaye mu karere ka Rusizi,bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa ngo batanduza abandi.

Abaturarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera ya metero ndetse no gukaraba kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, imirenge igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko iki cyemezo cyashingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu Karere ka Rusizi.

Iri tangazo rivuga ko guhera uyu munsi Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) izamara nibura ibyumweru bibiri.

Iyi minisiteri yanavuze iko abakozi ba Leta n’abikorera bose basabwa gukorera akazi mu rugo, keretse abatanga serivisi za ngombwa.

Amasoko amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amato, birafunze, keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze;

Resitora n’amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bagatanga serivisi yo guha amafunguro abakiriya bakayatahana (take away);

Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe; kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe;

Uburobyi no koga mu kiyaga cya Kivu birahagaritswe;

Ingendo hagati y’ahashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice by’Akarere ka Rusizi zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ariko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza;

Mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi nk’uko biteganwa n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020;

Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa;

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abaturage barasabwa gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yatanzwe n’inzego z’ubuzima kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite ugahamagara 114.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 13 bo mu mujyi wa Kigali banduye Covid-19

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020,hafashwe ibipimo 1,894,...
26 September 2020 Yasuwe: 1541 0

Umugore n’umugabo bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko...
25 September 2020 Yasuwe: 4648 0

Abantu 55 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 10 barayandura

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, abantu 10 basanzwemo COVID-19 mu...
24 September 2020 Yasuwe: 1196 0

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye Leta y’u Rwanda imbangukiragutabara...

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 zifite agaciro...
24 September 2020 Yasuwe: 1698 0

Izindi mpunzi 511 z’Abarundi zari mu nkambi ya Mahama zahungutse

Icyiciro cya gatatu cy’impunzi 511 z’Abarundi, cyahagurutse mu nkambi ya...
24 September 2020 Yasuwe: 591 0

Habineza François yishwe atemaguwe n’umugore we afatanyije n’abakobwa be...

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020, umugabo witwa...
24 September 2020 Yasuwe: 2204 0