skol
fortebet

COVID-19: Habonetse abantu 6 banduye Coronavirus mu Rwanda mu gihe hakize umwe kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 21 Gicurasi 2020,mu Rwanda habonetse abantu bashya 6 bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda uba 320. Uyu munsi hakize umuntu umwe bityo abamaze gukira baba 217.Abakirwaye ni 103.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1,083 byafashwe uyu munsi, hagaragayemo abarwayi 6 ba Coronavirus,bituma abamaze kuyandura baba 320.Abantu 217 barimo umwe wakize uyu munsi nibo bamaze gukira.Abakirwaye ni 103.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune,kwambara agapfukamunwa, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda guhana ibiganza no guhoberana mu gihe basuhuzanya,guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora no guhumeka bigoranye.

Uyu munsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo havuzwe inkuru ibabaje y’uruhinja rwari rumaze iminsi ibiri ruvutse rwishwe na Coronavirus, ruba umuntu wa mbere uhitanywe n’icyo cyorezo ari muto cyane.

Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu Dr Zweli Mkhize yatangaje ko mama w’urwo ruhinja yari yasanzwemo coronavirus, narwo ruvutse barupimye bayisangamo.

Minisitiri yavuze ko urwo ruhinja rwavutse rutagejeje igihe ndetse rwari rukeneye gushyirwa ku byuma birufasha guhumeka.

Ati “Urwo ruhinja rwari rufite ibibazo by’ibihaha ku buryo rukivuka rwahise rukenera gushyirwa ku byuma byongera umwuka.”

Umubare w’abamaze guhitanwa na coronavirus muri Afurika y’Epfo ugeze kuri 339, mu gihe abamaze kwandura ari 18 003.

Umuntu wafatwaga nk’umuto wahitanywe na coronavirus, ni umwana wo mu Bwongereza wapfuye tariki 5 Gicurasi nyuma y’iminsi itatu avutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa