skol
fortebet

Covid-19: Hakize abantu 34 handura abandi 11 mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiter y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abanduye bashya 11 barimo aba Kigali:9 (bahuye n’abanduye), Nyamasheke :1 na Rubavu:1. Abamaze kwandura bose babaye 2,200.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu 34 bituma umubare w’abakize bose uba 1,558. Abakirwaye:634. Abapfuye:8.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, ryatangaje ko ryiteguye gukorana n’u Burusiya mu kureba umusaruro w’urukingo rwa Covid-19, iki gihugu giherutse gushyira hanze.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko uru rukingo rwakozwe n’ikigo cy’I Moscow cyitwa Gamaleya rwizewe ndetse ko rushobora gukora neza rugatuma umubiri w’uruhawe ugira ubudahangarwa ku buryo atakwandura Coronavirus.

Perezida Putin yavuze ibi mu gihe hari hashize iminsi havugwa ko uru rukingo rutizewe kuko rutigeze rugenzurwa uko bikwiriye, kandi nibyo kuko icyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ryarwo cyari giteganyijwe gutanguira ku wa 12 Kanama 2020.

Mu itangazo OMS yashize hanze ku wa 12 Kanama yavuze ko yiteguye gufatanya n’u Burusiya mu kugerageza uru rukigo yari igifata nk’ururi mu cyiciro cya mbere cy’igerageza.

Yagize iti “OMS iri mu biganiro n’abahanga n’abayobozi b’u Burusiya kandi yiteguye kwiga ku makuru yimbitse ajyanye n’igerageza, OMS iha ikaze ubushakashatsi bwose bujyanye n’urukingo rwa Covid-19”

Yakomeje iti “Urukingo rw’iki cyorezo urwo ari rwo rwose rwizewe kandi rutanga umusaruro ruzaba ari umutungo w’Isi, kandi OMS izakora ibishoboka byose rugere ku bantu mu buryo bwihuse kandi butajemo uburiganya

OMS ivuga ko kuri ubu hamaze gukorwa inkingo zigera ku 150, muri zo 28 zikaba zigeze mu cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu ndetse esheshatu muri zo zikaba ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa