skol
fortebet

Covid-19: Hakize abantu 46 mu Rwanda handura abandi 12

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020,mu Rwanda habonetse abantu bashya 12 banduye Coronavirus barimo ab’I Kigali:9 bahuye n’abanduye n’abo mu karere ka Rubavu:3. Abamaze kwandura bose ni 2,152.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu 46 bituma umubare w’abakize bose uba 1,392. Abakirwaye:753. Abapfuye:7

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu babiri baherutse kwicwa na Covid-19 bari bafite ibindi bibazo by’ubuzima aboneraho no kwibutsa abandi bafite ibibazo nk’ibi kwitwararika cyane kuko icyorezo kigihari.

Ku wa 8 Kanama nibwo u Rwanda rwapfushije umuntu wa gatandatu azize icyorezo cya Covid-19, mu gihe kitageze ku masaha 24, ku wa 9 Kanama Minisiteri y’Ubuzima yongeye gutangaza inkuru mbi ko undi munyarwanda wa karindwi nawe yahitanywe n’iki cyorezo.

Mu kiganiro Misitiri w’Ubuzima yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama, yavuze ko aba bantu babiri baherutse guhitanwa n’iki cyorezo bose bari basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima.

Yagize ati “Iyi ndwara irica hari abantu babiri bapfuye bapfa ndetse banakurikiranye, bari hagati y’imyaka 50 n’imyaka 78 bari basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima bari bafite n’indwara zindi, Covid-19 rero ikaza nayo yiyongera ku bibazo bafite”.

Dr Ngamije yakomeje abwira abandi bafite ibibazo by’ubuzima n’abari mu zabukuru ko bakwiye kwitwararika bakamenya ko bafite ibyago byinshi byo guhitanwa na Covid-19.

Yagize ati “Iyi ndwara twese muri rusange tugomba kuyirinda birumvikana ko hari abagomba kurusha abandi kuyirinda ndashaka kuvuga abantu bafite ibindi bibazo by’ubuzima bazi cyangwa se bakagombye kuba bazi n’umuryango wabo ugomba kuba ubizi”.

Yakomeje ati “Abantu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije abo bantu ni abantu bashobora kugira ikibazo iyo bahuye na Covid-19, abantu bafite indwara karande nka Diabete, Asima n’izindi ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero”.

Minisitiri Dr Ngamije kandi yasabye abageze mu myaka y’izabukuru kumenya ko imibiri yabo iba itangiye gucika intege bakitwararika kandi imiryango yabo ikabafasha mu kwirinda ibabuza kujya ahantu hahurira abantu benshi.

Abanyarwanda batangiye kudohoka

Muri iki kiganiro Dr Ngamije yavuze ko iyo ugereranyije n’iminsi yashize ubu usanga Abanyarwanda batangiye kwirara no kudohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Mu minsi ya mbere wabonaga bose bakangutse birinda iyi ndwara imibare igenda ibyerekana ariko muri uku kwezi gushize wabonaga abantu batangiye gukeka ko ya ndwara itagikomeye kubera ibikorwa bimwe na bimwe byari byasubukuwe cyangwa se twagiye dukabya ubukana bwayo".

Dr Ngamije yavuze ko wajyaga ahantu cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ugasanga abantu ni mugoroba ni urujya n’uruza agapfukamunwa ntako bazi, nta n’umwe wahaye intera mugenzi we bariganirira nk’aho nta kibazo gihari.

Ati “Wajya noneho mu ntara wareba amasoko yaremye ukuntu biba bimeze ku muhanda, ukibaza niba abantu bazi ko icyorezo kigihari cyangwa niba batekereza ko cyashize”.

Dr Ngamije asanga Abanyarwanda bakwiye kuzirikana koCovid-19 igihari kandi iri kwica abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa