skol
fortebet

COVID-19: Handuye abantu 2 mu Rwanda hakira umuntu umwe kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2,041 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, abantu babiri aribo basanzwemo icyorezo cya Covid-19, byatumye umubare w’abacyanduye mu Rwanda ugera kuri 289, mu gihe abakize biyongereyeho umwe bagera ku 178.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ibiri yikurikiranya nta bwandu bushya buboneka mu gihugu cy’u Rwanda,Kuri uyu wa Gatandatu habonetse abarwayi babiri ba coronavirus (COVID-19) batahuwe mu bipimo 2,041 byafashwe mu masaha 24 ashize, buzuza umubare w’abantu 289 bamaze kuyandura kuva yagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Abantu bamaze gukira Covid-19 mu Rwanda bageze ku 178 aho uyu munsi hakize 1, mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga bo babaye 111.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bingana na 48 239,gusa nta muntu urahitanwa n’iki cyorezo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu rwego rwo guhashya burundu Coronavirus,Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Nyuma y’aho bigaragariye ko abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka bafite ubwandubwa Coronavirus,u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kubuza abashoferi b’amakamyo binjiraga mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko batakomeza kwanduza abandi,

Mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga yahuje intumwa za Repubulika y’u Rwanda n’iza Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya hagamijwe kwigira hamwe uburyo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo, nyuma yaho kunyuza imizigo kuri uwo mupaka byari byarahagaze.

Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda ziyemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo.

Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy’abo bakorera.

Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi bikazashyirwa mu bikorwa na Leta ya Tanzaniya. Kubera uburebure bw’urugendo Rusumo - Da es Salaam, abashoferi bazajya banapimirwa ahateganijwe kuri uwo muhanda.

Leta y’u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu.

Impande zombi ziyemeje kuzajya ziganira igihe hafashwe ibyemezo kuri bun ruhande hagamijwe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa