skol
fortebet

Covid-19: Handuye abantu 20 hakira abandi 13 mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 20 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,042.
Aba barimo Kigali:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi\testing in high risk groups), Rusizi:3, Rubavu:3, Nyamasheke:2
Uyu munsi kandi hakize abantu 13 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,119.Abakirwaye ni 918.Abamaze gupfa ni 5.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye (...)

Sponsored Ad

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 20 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,042.

Aba barimo Kigali:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi\testing in high risk groups), Rusizi:3, Rubavu:3, Nyamasheke:2

Uyu munsi kandi hakize abantu 13 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,119.Abakirwaye ni 918.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakize Coronavirus, bwaragaragaje ko bahura n’ibibazo byo kumva bimara igihe iyo bamaze gusezererwa mu bitaro.

Abahanga mu bijyanye n’indwara zo mu matwi by’umwihariko bavura abantu bafite ikibazo cyo kumva bo muri Kaminuza ya Manchester, bakoze ubushakashatsi buto ku bantu bakuze 121 bari barashyizwe mu bitaro barwaye COVID-19, mu gihe cy’ibyumweru umunani basezerewe.

Ubwo babazaga impinduka zabaye mu kumva kwabo, 16 basubije ko batumvaga neza. Umunani basubije ko kumva kwabo kwahindutse ku buryo byabagoraga mu gihe abandi umunani bavuze barwaye indwara ya Tinnitus aho bumvaga hari ibintu bihinda mu matwi yabo mu gihe bidatewe n’urusaku ruturutse hanze.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko ibindi bimenyetso bihuye n’ibyo babonye bisa n’ibigaragaza ingaruka z’igihe kirekire ziterwa na Coronavirus ku buzima bwa muntu.

Umwarimu wigisha ibijyanye n’indwara zo mu matwi muri Manchester Biomedical Research Centre, Kevin Munro, yatangaje ko abahanga muri siyansi bazi izindi virus zitera indwara nk’iseru cyangwa se mugiga zishobora gutuma umuntu ananirwa kumva.

Yavuze ko Coronavirus ishobora kuba nayo yangiza imiyoboro ijyana amakuru ku bwonko ku buryo umuntu abasha kumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa