skol
fortebet

Covid-19: Handuye abantu 28 hakira abandi 21 mu Rwanda

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 28 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,022.
Aba barimo 8 babonetse I Nyamasheke (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Rusizi:8 & Kigali:7 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Ngoma:4, Rulindo:1.
Uyu munsi kandi hakize abantu 21 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,106.Abakirwaye ni 911.Abamaze gupfa ni 5.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 28 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,022.

Aba barimo 8 babonetse I Nyamasheke (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Rusizi:8 & Kigali:7 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Ngoma:4, Rulindo:1.

Uyu munsi kandi hakize abantu 21 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,106.Abakirwaye ni 911.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu gihe Abaturarwanda basabwa gukaza no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi y’Igihugu bugaragaza ko ahakirirwa abakoze ibirori by’ubukwe kwirinda COVID-19 bitubahirizwa.

Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri RBA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, aherutse kuburira abafite ahakirirwa abakoze ubukwe ko nibatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bashobora gufungirwa.

CP Kabera asobanura ko abantu bakwiye kumva ko bagomba kwambara agapfukamunwa neza, bitari ukukambara igice, ukaraba intoki akazikaraba neza hagati y’amasegonda 40 na 60.

Akomeza agaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi y’igihugu. Ati: “Mu bugenzuzi twakoze mu bukwe, biragaragara ko abantu bakora ubukwe bagatangira kurenga ku mabwiriza; hakabamo ibintu byo kuramukanya, gukorana mu ntoki, guhana impano ndetse no kutambara udupfukamunwa”.

Akomeza agira ati: “Turabwira abantu bafite ahantu bakirira abakoze ubukwe, yuko mu gihe igenzura rikozwe tugasanga abantu batubahiriza amabwiriza, tuzakorana n’inzego zibishinzwe zigufungire ariko n’abashakanye bashobora kubwira umuhesha w’amagambo akajya abaha ubwo butumwa bwo kwirinda COVID-19”.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri riheruka, rivuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabiriwe n’abantu batarenze 15.

Abaturarwanda bose barasabwa kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abantu bose barasabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa