skol
fortebet

Covid-19:Handuye abantu 32 mu Rwanda barimo 30 bo muri gereza ya Muhanga

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2020, mu bipimo 3,128 byafashwe ,habonetse abanduye Covid-19 bashya 32 muri bo 30 ni abo muri gereza ya Muhanga. Abamaze kwandura bose ni 5,394.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize umuntu umwe bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 4,994. Abakirwaye:358. Abamaze gupfa:42.

Abanduye basanzwe I Kigali:1, Muhanga:30 (abapimwe muri Gereza ya Muhanga), Nyanza:1

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu mezi abiri ari imbere mbere y’uko Joe Biden arahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, hari ubwoba ko icyorezo cya Coronavirus kizaba cyakajije umurego kurushaho ku buryo nibura abanyamerika miliyoni umunani bazaba baracyanduye mu gihe abandi ibihumbi 70 bashobora guhitanwa nacyo, bingana n’ubwiyongere bwa 80 % bw’ubwandu n’ubwa 29% bw’impfu.

Iyi mibare ishingiye ku kigereranyo cyakozwe na Reuters irebye uko ubwandu bw’iki cyorezo buhagaze muri Amerika.

Abahanga mu by’ubuvuzi bo batangaje ko kugira ngo ibintu bitadogera, bisaba ko ubuyobozi bwa Trump bushyiraho ingamba zikarishye zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cyane ko ubu igihugu kigiye kugera mu bihe by’ubukonje byitezwemo kuzamuka cyane kw’imubare y’ubwandu.

Ku rundi ruhande, Trump yatangaje ko adashobora gusubiza igihugu muri gahunda ya Guma mu Rugo keretse ngo nibikorwa n’ubundi butegetsi butari ubwe.

Amerika nicyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi kuko kugeza ubu imaze guhitana abantu 249.975 mu gihe imibare y’abandura nayo izamuka umunsi ku wundi kuko ubu igeze ku 11.064.364.

Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ategereje ko Urukiko rw’Ikirenga arirwo rwemeza uwatsinze mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo.

Byitezwe ko tariki ya 20 Mutarama 2021 aribwo Biden azarahirira kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine, aho Kamala Harris azaba ariwe umubereye Visi Perezida.

Kimwe mu bintu byitezwe bakijya ku buyobozi, ni ugukaza ingamba zo kurwanya Coronavirus ku buryo kwambara agapfukamunwa bizaba itegeko, bikajyana n’izindi ngamba zo gufasha ibigo by’ubucuruzi kuzahura ibikorwa byabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa