skol
fortebet

Covid-19:Min Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ibyiyumviro bye ku bana bo mu muhanda bazwi ku izina rya Mayibobo

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirusi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ibyiyumviro bye ku bana bo mu muhanda bamenyerewe kenshi ku izina rya mayibobo, aho avuga ko imihanda itabyara abana.

Sponsored Ad

Ibyo yabigaragaje mu gihe yari abajijwe ku kibazo kijyanye n’uko ubuzima bw’abo bana buza kumera mu gihe abajyaga bagobokwa bagafashwa n’abahisi n’abagenzi, kuri ubu bahawe amabwiriza y’uko bagomba kuguma mu rugo muri iki gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coromavirus.

Nyuma y’uko Abanyarwanda bose basabwe kuguma mu rugo, ababishoboye bakahakomereza akazi abandi bakibera aho mu gihe kingana n’ibyumweru 2 bishobora no kurenga, Prof. Shyaka mu gusubiza yagize ati:“Imihanda ntibyara, abana bagomba kuba mu miryango. Twifuza kubamenya no kubona aho baba mu mihanda bagashakirwa igisubizo, imihanda n’inzira byacu ntibigomba kugira abana.

Nta munyarwanda, nta mwana w’u Rwanda wari ukwiye kuba atekereza ko ubuzima bwe buzaba ku mihanda akahakurira akaba ari naho arererwa.”

Min. Prof. Shyaka akaba yizeza ko hamwe n’inzego zose mu gihugu, zifatanyije ngo zahagurukiye icyo kibazo kugirango zirebe uburyo cyakemurwa burundu.

Nk’uko abigarukaho asubiza niba abo bana nabo bazagumishwa mu mihanda cyangwa mu biraro bararamo, cyane ko hari n’impungenge z’uko hari ababahaga ubufasha bashobora kubasigira icyo cyorezo ugasanga baragikwirakwizanya hagati yabo, Prof. Shyaka akomeza avuga ati:“Simbabazwa no kuba abahaga ubwo bufasha batakijya ku muhanda kugira ngo abo bana babone ifunguro, ahubwo mbabazwa no kuba abana bakiri ku mihanda bidakwiye.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagaragaje kandi ibyiyumviro bye ku bana bo mu muhanda bamenyerewe kenshi ku izina rya mayibobo.

Kuri we ku bufatanye n’izindi nzego, asanga abana bagomba kubanza gushakirwa aho baba, hanyuma bakanaherwaho bafashwa muri ya gahunda yo kureba abo icyorezo cyasanze batiteguye neza.

Uretse iki kibazo cy’aba bana anakomoza ku bavuga ko bitabiroheye kuguma mu ngo kubera ko barya ari uko bakoze, avuga ko hari ibitagereranywa ngo bishyirwe ku munzani umwe.

Ati: “Niba icyorezo cyaje gisabwa kukirinda ntibikwiye ko hari uvuga ko atabashije kubahiriza ibisabwa kubera arya ari uko yakoze ngo ashishikazwe no kwibonera ifunguro gusa. Icya mbere ni ukwirinda bikabanza bikubahirizwa, icya 2 n’uguhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.”

Akangurira abafite umuco n’umutima byo gufasha nk’uko bisanzwe mu migirire n’imigenzereze by’abanyarwanda kureba abo baturanye batameze neza bakaba babagoboka ariko bigakorwa binyuze mu mucyo n’inzira byemewe biyambaza ubuyobozi bukabibafashamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa