skol
fortebet

COVID-19 yahitanye abandi bantu 2 handura 217 biganjemo abo mu masoko ya Kigali

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 2 bahitanwe na Covid-19 barimo uw’imyaka 64 n’uwa 70.Aba bantu biyongereye ku bandi 12 bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba abantu 14.

Sponsored Ad

MINISANTE yatangaje ko uyu munsi handuye abantu 217 barimo ab’I Kigali:202 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:10 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rubavu:2, Nyamasheke:1, Kamonyi:1, Nyanza:1.Abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda ni 3,306.

Uyu munsi kandi hakize abantu 30 bituma umubare w’abamaze gukira uba abantu 1,785.Abakirwaye ni 1,507.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin yibukije abantu ko buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, kuko atari urugamba rwa Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE yonyine gusa cyangwa izindi nzego za Leta zitandukanye.

Yagize ati: “Kurwanya COVID-19, si urugamba rwo kurwanwa na Minisiteri y’Ubuzima gusa cyangwa izindi nzego za Leta, ahubwo buri wese yirinde kandi icyo gihe araba arinze umuryango we. Ni icyorezo cya twese”.

Yongeyeho kandi ko uko abandura baba benshi ari nako biteza ibyago byo kugira abaremba ndetse n’umubare w’abapfa ukaba wakomeza kuzamuka kandi ntawe byashimisha.

Yemeje ko ari ngombwa ko buri wese kwirinda abigira ibye, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ari yo kwambara neza agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se hagakoreshwa arukoro yabigenewe.

Kuba abantu bibaza niba kwiyongera biterwa no kudohoka ku ngamba zo kwirinda, yagize ati”Sinavuga ko habayeho kudohoka ahubwo akazi kuri twe nk’Urwego rw’ubuzima n’izindi nzego dufatanya akazi kariyongereye cyane. Urugero mu ntangiriro twashakishaga abahuye n’abantu 3 cyangwa 5, uyu munsi turashakisha abahuye n’abantu 200.”

Dr. Nsanzimana yanavuze ko itsinda rishinzwe gukurikirana aho icyorezo kigeze rikomeje imirimo kandi akazi kabaye kenshi.

Ati: “Urashaka umuntu wahuye n’urwaye COVID-19 ari hano i Kigali, akakubwira ko yageze hafi y’umupaka w’Igihugu mu kandi karere. Akazi ni kenshi inzego zirasabwa gukora byinshi ariko uruhare runini ni urwa buri wese. Hakenewe uruhare rwa buri wese ku giti ke, ni nabwo bigira umusaruro icyorezo si icya Minisiteri y’Ubuzima, si ik’inzego za Leta”.

Hashyirwa imbaraga cyane mu kwirinda kugira ngo umuntu wese yumve ko ari icyorezo cya twese, buri wese agire uruhare mu guhashya icyo cyorezo. Umuturage aho ari hose yumve ko abikora ku nyungu ze no ku baturanyi be atabikora kuko ari ibya MINISANTE cyangwa RBC.

Twe nk’inzego zitandukanye ntihagire uwumva ko arimo gukorera Leta, cyangwa Minisiteri y’Ubuzima, Polisi cyangwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Iki cyorezo kukirwanya ni uruhre rwa buri wese.

Mu mirimo itandukanye umuntu akora akangurirwa kuyikora akurikiza amabwiriza yo kwirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati: “Muri iki cyumweru dutangiye, niba ufite gahunda yo kujya ku kazi, kujya guhaha, kujya kwivuza, kujya gusenga, gukora siporo, n’ibindi bitandukanye… ushyiremo na gahunda yo kwirinda koronavirusi”.

Ibitekerezo

  • Abanyarwanda dusenge Cyane Imana idutabare kuko imbaraga zacu ziri kuba nkeya kdi turusheho kwinlrinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa