skol
fortebet

Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda,Imibare y’abanduye iracyatumbagira

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 16 Mutarama 2021,abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 140 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 277 bakagera ku 10,850. Uyu munsi hakize abantu 165 mu masaha 24 ashize.

Sponsored Ad

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagabo 2 barimo uw’imyaka 66 wo mu mujyi wa Kigali n’undi w’imyaka 27 w’i Huye.

Abanduye bashya uko ari 277 babonetse I Kigali: 139, Ngoma: 22, Kirehe: 19, Rulindo: 18, Huye: 15, Gicumbi: 12, Gisagara: 12, Nyamasheke: 7, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rwamagana: 4, Nyanza: 4, Rubavu: 4, Gakenke: 3, Nyamagabe: 2, Karongi: 2, Nyagatare: 2.

Umubare w’abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,193 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,517 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yategetse ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 byajya bivura abarwayi ba COVID-19 hagendewe ku bwishingizi bafite ubwo aribwo bwose ndetse n’abafite mituweri.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n’ibigo by’ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.

Ati “Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.”

Yakomeje agira ati “Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk’abarwaye za Asthma cyangwa HIV.”

Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.

Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura ndetse n’amikoro y’igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy’uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.

Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.

Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa